Gicumbi: Abantu 14 bafashwe na polisi kubera guhindura ingo zabo utubari no gucururiza inzoga mu ishyamba
Mu karere ka Gicumbi Umurenge wa Rwamiko, Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako Karere yataye muri yombi abantu 14 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus bacurururiza inzoga mu mashyamba ndetse n’abandi bahinduye ingo zabo utubari.
Amakuru yitabwa muri yombi ryabariya Bantu uko ari 14 ryabaye mu gitondo cyo kuwa 1 tariki ya 17 Gicurasi 2021 nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage batishimiye imyitwarire y’abagenzi babo bari bakomeje kurenga ku mabwiriza yashyizweho ajyanye no kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Coronavirus hariya mu Murenge wa Rwamiko umaze iminsi warashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.
SP Jean Bosco Minani Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, yatangaje ko abantu bose bafashwe muri gahunda yo kugenzura ko amabwiriza yo kurwanya COVID-19 yubahirizwa cyane ko uyu murenge wa Rwamiko uherutse gushyirwa mu kato n’inama y’abaminisitiri ndetse bikaba byaraturutse no ku makuru yatanzwe n’abaturage.
SP Minani yakomeje avuga ko kuba Leta y’u Rwanda yarafashe icyemezo cyo gufunga utubari bitavuze ko abantu bahita bafata imyanzuro yo kwimurira utubari mu mashyamba ndetse no mu ngo zabo kuko ntabwo byemewe na gato kandi abazajya bafatwa bagomba kuzajya bahinanirwa n’amategeko.
Yagize ati” Murabizi neza ko utubari tutemewe muri ibi bihe turimo by’icyorezo cya Coronavirus, noneho hari umwihariko muri uyu murenge wa Rwamiko kuko mwebwe mugomba kuguma mu ngo zanyu. Ntabwo iki cyorezo kizareba ngo uri mu gihuru cyangwa mu ishyamba ahubwo ihera ku cyuho uyihaye kandi igihe urimo kunywa inzoga ntabwo wibuka kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo. Mugomba guhindura imyumvire mu kubahiriza amabwiriza bityo namwe mukazakomorerwa mukabasha kugenderana n’abandi”.
SP Minani Bosco Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yasoje yibutsa abaturage by’umwihariko abatuye Umurenge wa Rwamiko gufata iya mbere bakubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo gukumira iki cyorezo kugirango kirangire bave muri Guma mu rugo, bakabikora birinda icyatuma icyorezo gikomeza gukwirakwira bakambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera,kubahiriza amasaha yo kuba bageze aho bataha ku mugoroba n’andi mabwiriza agenda atangwa.
Abantu bose uko ari 14 bafashwe bahise bajyanwa kuganirizwa ku bijyanye n’icyorezo cya Coronavirus ndetse bapimwe iki cyorezo ku kiguzi cyabo hanyuma banacibwa amande nk’uko amabwiriza abiteganya.