Urukundo

harimo no gupfa Ibitaravuzwe ku bagabo baryamana n’abagore benshi

Hatangajwe zimwe mu ngaruka zigera ku bagabo baryamana n’abagore barenze umwe
bashimisha imibiri yabo, zimwe zikagaragara ku mubiri mu gihe izindi zangiza intekerezo zabo
mu buryo bukomeye

Ubusambanyi bwafashe indi ntera ku batuye Isi ndetse batinyuka igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina gifatwa nkago ari ikintu gisanzwe ku buryo bashobora no kuyikorera mu ruhame, cyangwa kwisanzura kuri buri wese bakunze bakaryamana.

Kuryamana kw’abashakanye hagati y’umugore n’umugabo ni kimwe mu bintu byahabwaga agaciro
ndetse bigakorwa byubashywe, abatarashakana bakaba batabitinyuka. Uko iminsi yicuma iterambere ryiyongera, kuryamana kw’abakundana batarashakana nako kwashyizwe hejuru, ariko biba ibindi bindi igihe umuntu ashobora kuryamana n’abantu benshi icyarimwe cyabgwa mu bihe bitandukanye.

Inkuru dukesha Medium.com ivuga ko abagabo baryamana n’abagore benshi bahura n’ingaruka
zikomeye cyane cyane ku ntekerezo zabo, ndetse bamwe bikabatera kwiheba no kwanga ubuzima
bakaba bakwiyahura nk’uko byakuwe mu bushakashatsi bwagiye bugaragazwa ku myumvire yabo.
Ingaruka ya mbere igera ku bagabo bararutse mu bagore benshi batakaza urukundo rwabo, igikorwa cyo kuryamana gikorwa hagati y’abakundana we akagikora kubera irari gusa, atitaye ku wo bagikorana.

Ingaruka ya kabiri ni ukwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Abo baryamana nabo ntibaba bazi abandi baba baryamanye nabo, ntibaba bazi niba ari bazima mu mibiri yabo bahaza ukwifuza kwabo gusa. Aba bagabo bakurura ibyago byo kurwara kanseri y’agasabo k’intanga kuko, gusohora kenshi mu bantu batandukanye, imyanda ivuye muri abo bagore batizewe ikaba yakwibasira utu dusabo.

Uku kujagarara mu bagore benshi no gutakaza urukundo bituma batakaza n’ubumuntu bakiyanga
benshi barwara agahinda gakabije, ihungabana n’ibindi, bigatuma abafite imitima yoroshye biyahura.

Bitewe no kwishora mu busambanyi bumeze gutya basigara bumva bategereje urupfu gusa kubera kwangiza ubuzima bwabo, bamwe bagakora ibikorwa bibahuhura vuba nko kunywa ibiyobyabwenge bikakake n’ibindi bikorwa by’ubwiyahuzi. Aba bagabo ntibubaka ingo zikomeye kuko n’abazifite bahora mu makimbirane, kuko uwishoye muri izi ngeso atajya apfa kuzivamo

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button