
Ikipe ya Police Fc ikomeje urugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona uyu mwaka, yasinyishije rutahizamu mushya.
Nkuko amakuru aturuka imbere mu ikipe ya Police Fc abivuga, iyi kipe yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Okerie Ekeson.
Ni rutahizamu uje wiyongera ku bandi ikipe ya Police Fc yari isanganwe barimo Rudasingwa Prince uheruka kugurwa mu ikipe ya As Kigali, Ani Elijah, Byiringiro League, Richard Kirongozi ndetse n’abandi, Iyi kipe kandi ikaba iheruka no gusinyisha myugariro Isaac Eze wavuye muri As Kigali.
Iyi kipe y’igipolisi cy’igihugu ikomeje kwiyubaka bikomeye kugirango izabashe guhatana mu mikino yo kwishyura ya shampiyona yatangiye uyu munsi tariki ya 30 Mutarama 2026 ndetse ku cyumweru ikaba izakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’intwari n’ikipe ya APR Fc nyuma yo gusezerera Rayon Sport.
























