AmakuruImikino
Trending

Impinduka ku mikino ya shampiyona igomba kubera kuri Kigali Pele Stadium

Rwanda Premier League yatangaje impinduka ku mikino ibiri ya shampiyona igomba kubera kuri Kigali Pele Stadium tariki ya 4 na 5 Gashyantare 2026.

Nkuko bigaragara mu itangazo Rwanda Premier League yashyize hanze, biseguye ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kubw’impinduka ku mikino ibiri ya shampiyona igomba kubera kuri Kigali Pele Stadium kuwa gatatu ndetse no kuwa kane.

Rwanda Premier League ikaba yatangaje ko umukino w’ikipe ya Gasogi United izaba yakiriyemo ikipe ya APR Fc kuwa gatatu ndetse n’umukino ikipe ya As Kigali izaba yakiriyemo ikipe ya Rayon Sport kuwa kane yombi izatangira ku isaha ya saa cyenda zuzuye aho kuba saa kumi n’ebyiri nkuko byari biteganijwe.

Iri tangazo Rwanda Premier League yashyize hanze rikomeza rivuga ko izi mpinduka zatewe nuko amatara acanira ikibuga cya Kigali Pele Stadium afite ibibazo ndetse ko gucyemura ibibazo ayo matara afite bizatwara igihe kirenze icyari giteganijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button