Menya byinshi byerekeye indwara y’igisyo
Igisyo, bamwe banita ikibare, ni indwara yo kubyimba k’urwagashya (spleen/rate).
Urwagashya ni inyama y’ingenzi mu budahangarwa bw’umubiri, ruherereye hejuru y’inda ibumoso munsi y’igicamakoma (diaphragme).
Ubusanzwe muri rusange rupima 150g rukareshya na 11cm mu burebure
Akamaro karwo k’ingenzi ni ugusohora mikorobe cyane cyane bagiteri zinjiye mu maraso, gukora abasirikare b’umubiri no gukuraho uturemangingo tw’umubiri twakozwe nabi.
Igisyo giterwa n’iki?
Nkuko twabivuze ni ukubyimba k’urwagashya. Bikaba biterwa n’imwe cyangwa nyinshi mu mpamvu zikurikira:
- Indwara z’umwijima harimo kunywa inzoga cyane, hépatite B na C
- Kanseri z’amaraso (lymphoma, leukemia na myelofibrosis)
- Indwara ziterwa na mikorobi cyangwa protozoaires harimo malaria, SIDA, leishmaniose, mycobacterium
- Gutembera nabi kw’amaraso bitewe n’umutsi uhuza urwagashya n’umutima udakora neza cyangwa umutima urwaye
- Indwara zinyuranye zifata amaraso
- Indwara zo kubyimbirwa nka Goûte, rubagimpande, imitsi

Igisyo kirangwa n’iki?
Akenshi kubera ko iyo urwagashya rubyimbye bigira ingaruka no ku gifu kuko cyikanda, umurwayi w’igisyo arangwa n’inda ibyimbye kandi ikomeye ivuga nk’ingoma iyo ukubiseho, agahora ameze nk’uhaze bitewe nuko igifu cyegeranye.
Ibindi bimenyetso ni:
- Umuriro
- Kubira ibyuya nijoro
- Gucika intege umubiri wose
- Kwijima
- Gutakaza ibiro.
Indwara y’igisyo ivurwa ite?
Iyi ndwara ivurwa hamaze kumenyekana icyayiteye.
Umurwayi wayo asabwa kunywa imiti uko abitegetswe kuko ashobora no kuyinywa mu gihe cy’umwaka wose cyangwa urenga kugeza akize. Nubwo benshi bitabaza ubuvuzi bwa gakondo, si byiza mu gihe uwo muvuzi atagusuzumye ngo amenye icyabiguteye kuko imiti itangwa hagendewe ku cyateye indwara.
Rimwe na rimwe iyo basanze urwagashya rwaramaze kwangirika, bashobora kubaga bakarukuramo. Gusa hano bisaba gukomeza gufata ibikongerera ubudahangarwa kuko nkuko twabibonye urwagashya rufite akamaro ko kuturinda indwara ziterwa na mikorobi. Kubaho utarufite birashoboka, ariko ugirwa inama y’ibyo ugomba kwitaho
Ni gute wakwirinda igisyo?
Kurinda urwagashya kubyimba byo ubwabyo ntibyakunda ahubwo igishoboka ni ukwirinda ibyarutera kubyimba.
Kuryama mu nzitiramibu iteye umuti bizaturinda kurwara malaria imwe mu ndwara zitera igisyo. Niba tunayirwaye kuyivuza ku gihe no kunywa imiti neza bizaturinda
Kwirinda kuba imbata y’inzoga nabyo byadufasha kwirinda iyi ndwara. Kunywa mu rugero nkuko babidukangurira, ntacyo byadutwara