Urukundo

Mu gihugu cy’Ubuhinde abantu bicwa n’impamvu z’urukundo bakubye cyane abicwa n’iterabwoba

Ubusanzwe urukundo ni kimwe mu bintu bihuza umuhungu n’umukobwa bagakundana ndetse bikaba byarangira babanye nk’umugore n’umugabo gusa iyo habayemo kubabazanya cyangwa se ikindi kintu gituma rwa rukundo rutagenda neza birangira ibintu bihindutse nabi hagati y’abari basanzwe bakundana.

Nkuko ubushakasatsi bwakozwe na Leta y’igihugu cy’Ubuhinde bwasanze abantu bapfa bazize impamvu zishingiye ku rukundo mu myaka ishize ari umubare munini cyane muri kiriya gihugu kuko bakubye inshuro esheshatu ugereranyije n’abantu bapfuye baguye mu bikorwa by’iterwabwoba.

Ikinyamakuru gikorera mu gihugu cy’Ubuhinde cyitwa Times of India, cyavuze ko hagati y’umwaka wa 2001 nuwa 2015 gusa, abantu barenga ibihumbi 79 189 bariyahuye babitewe n’urukundo naho abandi bagera ku bihumbi 38 385 barishwe bitewe n’impamvu z’urukundo.

Ikindi kandi abagore babarirwa mu bihumbi 260 000 bashimuswe n’abagabo bifuzaga kubagira abagore barangiza bakabajyana ku ngufu, Ibi bisobanuye ko mu gihugu cy’Ubuhinde buri munsi, abantu barindwi baricwa, naho abantu 14 bakiyahura, mu gihe abantu bagera kuri 47 bashimutwa bitewe n’impamvu zijyanye n’urukundo hagati y’abahungu n’abakobwa ndetse n’abagabo n’abagore.

Tugereranije n’ibijyanye n’iterabwoba muri kiriya gihugu cy’Ubuhinde, ikinyamakuru times India cyatangaje ko iterabwoba ryahitanye abantu babarirwa mu bihumbi 20 000 barimo abaturage ndetse n’abashinzwe umutekano mu gihugu cy’Ubuhinde muri irya myaka.

Impuguke mu bijyanye n’uburinganire, Uma Chukravarti, yavuze ko igihugu cy’Ubuhinde kigaragaramo impfu nyinshi bitewe n’uburyo bwo gushyingirwa ahanini bushingiye ku moko, dore ko amoko menshi yaho atemerewe gushyingiranwa.

Chukravarti yakomeje avuga ko amoko menshi yo mu gihugu cy’Ubuhinde ahora mu mvururu z’urudaca, ku buryo nk’iyo umusore akundanye n’umukobwa wo mu bwoko buzirana, biba ngombwa ko abakuru b’imiryango bashaka uko umwe muri bo yicwa, nabyo bikazakurikirwa no kwihorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button