Amakuru
Trending

Dore bimwe mu bintu abasirikare b’igihugu cyacu batemerewe gukora

Ushobora kwiherera ahantu ukibaza uti “ariko se wamugani ubundi abasirikare baratora? Harya ibi barabyemerewe biriya se barabibukijwe!”

Nubwo benshi batabizi, ubundi kubera igisirikare gisigaye gikora kinyamwuga ibintu hafi ya byose biba byanditse. Iteka rya President ryo muri 2020 rishyiraho sitati yihariye y’ingabo z’u Rwanda isobanura byinshi

Mu ngingo ya 60: bakwereka Ibibujijwe umusirikare

Umusirikare abujijwe:

1° gukora igikorwa kinyuranyije n’amategeko, cyabangamira inzego cyangwa ubuyobozi buriho cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose kigamije guhungabanya umutekano wa Repubulika y’u Rwanda;

2° kujya mu myigaragambyo cyangwa kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imyigaragambyo;

3° kwaka cyangwa kwakira we ubwe cyangwa binyujijwe ku wundi, n’ubwo byaba ari nyuma y’akazi, impano, amashimwe cyangwa amaronko ayo ari yo yose byatuma rubanda bamutakariza icyizere, cyangwa byatuma atakaza ubudakemwa, ubupfura, gukoresha ukuri no kutabogama;

4° kwitwaza ko ari umusirikare akanga kwishyura imyenda ye cyangwa gusaba ko yitabwaho kurusha abandi;

5° kujya mu mitwe ya politiki cyangwa mu yandi mashyirahamwe yose afitanye isano na politiki cyangwa kugaragaza mu ruhame ibitekerezo bye bya politiki, uretse abagize
Inkeragutabara bari mu buzima busanzwe;

6° kumena amabanga y’akazi ka gisirikare yaba akiri mu murimo wa gisirikare cyangwa yarawuvuyemo;

7° kujya hanze y’Igihugu nta ruhushya yahawe n’inzego zibifitiye ububasha muri RDF.

Ukomeje hasi mu ngingo ya 61 bakwereka noneho ibintu bitabangikanywa n’umwuga wa gisirikare

Ibikorwa bikurikira ntibibangikanywa n’umurimo wa gisirikare iyo bitabangamiye ibiteganywa mu ngingo ya 15 y’iri teka,

1° umurimo wa politiki utorerwa;
2° ibikorwa by’ ubucuruzi;
3° kuba mu buyobozi cyangwa mu butegetsi bw’imiryango itari iya Leta, imiryango ishingiye ku myemerere n’ibigo by’ubucuruzi.

Icyakora, ibiteganywa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ntibireba abagize Inkeragutabara bari mu buzima busanzwe.

Ibyo abasirikare batemerewe mwabibonye ibindi ni indangagaciro zisanzwe z’abanyarwanda.

Src: @dr dash250

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button