Urukundo
Trending

Ese urukundo niki?

Urukundo rurakenerwa hagati y’abashakanye no mu muryango kandi rutuma abantu babana neza.

Urukundo kandi rutuma umuntu atuza mu bwenge kandi akagira ibyishimo. Ariko se ubundi urukundo ni iki?

Urukundo ruvugwa aha ntabwo Ari urukundo ruba hagati y’abantu badahuje igitsina, nubwo na rwo ari ingenzi,  Ahubwo ni urukundo rukomeye rutuma umuntu ashyira imbere icyatuma abandi bamererwa neza, akaba yanabitangira. Ni urukundo rushingiye ku mahame y’Imana ariko rurangwa n’ibyiyumvo.

Bibiliya isobanura neza icyo urukundo ari cyo igira iti: “Urukundo rurihangana kandi rukagira neza. Urukundo ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirwiyemera, ntirwitwara mu buryo buteye isoni, ntirushaka inyungu zarwo, ntirwivumbura. Ntirubika inzika y’inabi rwagiriwe. Ntirwishimira gukiranirwa, ahubwo rwishimira ukuri. Rutwikira byose, . . . rwiringira byose, rwihanganira byose. Urukundo ntirushira.”—1 Abakorinto 13:4-8.

Urwo rukundo “ntirushira” kuko ruzahoraho. Rugenda rwiyongera. Ni rwo “rwunga abantu mu buryo bwuzuye” kuko rwihangana, rukababarira kandi rukagira neza (Abakolosayi 3:14). Abantu bakundana urwo rukundo bagira ibyishimo n’ubucuti bwabo bukaramba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button