Urukundo

Urukundo: dore ibizakubwira ko ugiye gutandukana n’umukunzi wawe

Hari uburyo bwinshi wabonamo nawe ubwawe ko umukunzi wawe ntagihe mufitanye, aha rero turagusobanurira bimwe mubyerekana ko wowe n’umukunzi wawe muri munzira zo gutandukana.

Iyo wamaze kumenya ko mushobora kuba mugiye gutandukana ni na bwo ubasha kumenya icyo gukora ukazahura umubano wawe n’uwo mukundana kuko gutandukana n’wo mukundana  ni kimwe mu bintu bigora.

ESE NI IBIHE BIMENYETSO BIZAKWEREKA KO URUKUNDI RWANYU RURI MU MAREMBERA

1. Muhora mu ntambara n’intonganya zituma muhora mushotorana ku buryo nta munsi ushira utarize cyangwa ngo utabaze inshuti n’abavandimwe.

2.Guhora mucecetse

Guhora mucecetse ntawuvuga, nabyo biri mu bituma urukundo rwanyu rurangira. Nubona iki kimenyetso bitume ushaka uko ubigenza uzahure, urukundo rwanyu.

3. Mwatereye iyo

Urukundo rwanyu mwarutereye iyo ntabwo mukirwitaho. Nta mpano muhana, nta magambo meza.

4.Ibyerekeye ejo hazaza hawe, ntacyo bibwiye uwo mukunzi wawe.

Muri make ibyerekeye ejo hazaza hawe ni wowe ubyimenyera. Iki na cyo ni ikimenyetso kizakwereka ko uri wenyine muri urwo rugendo.

Nyuma yo gusobanukirwa n’impamvu zishobora gutandukanya abakundana ninangombwa ko tubagira inama mugihe cyose ubonye umubano wanyu werekeza kugutandukana bitewe na bimwe cyangwa se byinshi muri ibyo twavuze haraguru  washyiramo imbaraga mukabiganiraho kugeza mugeze kumwanzuro mwiza w’uko mugiye gutwara urukundo rwanyu..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button