PolitikeUrukundo

Amateka y’intambara abenshi bise intambara ya shikaramu (Schcramme)

Hari abasaza nabandi bantu bakuze bakomeje kujya bavuga inkuru z’intambara ya shikaramu bati intambara ya shikaramu yari ikaze cyane bati nabazungu bari barimo bati yari intambara ikomeye cyane rwose

Tariki ya 5/7/1967 umucanshuro w’umubirigi Jean Schcramme(shikaramu) afatanyije na mugenzi we w’umufaransa Bob Dènard bigaruriye bukavu iherereye mu burasirazuba bwa repubulika iharanira demokarasi ya Congo muri kivu yepfo, aba bombi bamaze kwigarurira umujyi wa bukavu colonel schcramme yahise atangaza ko abaye prezida wa repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Colonel shikaramu hamwe na mugenzi we Bob Dènard

Ibi byarakaje bikomeye Bwana Joseph mubutu wari prezida wa Congo aho byahise bita gusa intambara hagati yaba bagabo bombi, icyo gihe schcramme yihagazeho kugeza tariki ya 5/11/1967 kugeza atsinzwe agahungira mu Rwanda, icyo gihe iyo atabigenza atyo Joseph mubutu yari kumugirira nabi cyane.

Urugendo rutangaje rw’uyu mubirigi Jean schcramme(shikaramu) warinze wigira prezida wa Congo rwatangiranye n’inkuru we yagiye asoma mu bitabo akiri muto zigaruka ku bwiza nyaburanga bwibice bitandukanye byisi nawe ahitamo kugira muri izo paradizo z’isi yigarurira abinyujije mu mahirwe y’ubukoroni bwashoboraga kumugeza aho yifuza muri africa.

Mu 1967 schcramme(shikaramu) na Bob Dènard bagize uruhare muri coup d’etat ya moise Tshombe ngo bahirike marshal Joseph mubutu, ntibyabahiriye ahubwo byabahindukiye bibi cyane kuko abaturage mu mujyi wa Kinshasa banze kubemera ni kubakira bakomera kuri prezida wabo Joseph Mubutu.

Schcramme yari asanganywe ipeti rya colonel mu gisirikare cya katanga intara yarwanaga no kwigenga nabwo uyu moise Tshombe niwe wari prezida wa katanga yigenga

Ibya coup d’etat binaniranye colonel schcramme yasubiye inyuma ahungira muri stanleyville ariho kisangani y’ubu naho arahava yerekeza I bukavu, ahageze yahise yerekeza ku mupaka wa Congo ihaniraho imbibi n’URwanda hari tariki ya 10/8/1967 aka gace kumupaka ko yahise akigarurira bitamugoye.

I gisirikare cya schcramme cyari kigizwe n’ingabo nke cyane zigizwe nabacanshuro babazungu 123 ndetse n’abanyecongo bo mu ntara ya katanga 600, abo nibo baje guhangana n’ingabo za reta ya Joseph mubutu kuva tariki ya 29/10/1967 kugeza kuri 5/11/1967.

Mu ntambara bahuriyemo ingabo za mubutu zari nyinshi cyane inshuro zirenga 20 kuza colonel Schcramme. Abarwanyi schcramme bararushijwe cyane baricwa ndetse abandi barafatwa barafungwa izindi Ngabo zisigaye na schcramme ubwe bahise bahungira mu Rwanda bamburwa intwaro, kuva icyo gihe ntanumwe wasubiye muri congo, kuva ubwo buri wese yoherejwe iwabo intambara ya shikaramu irangira ityo.

6 Comments

  1. Ariko abazungu bari baraboneye africa kweri ubuse yumvaga yava iyo ahantu hatazwi agahita apfa gufata igihugu gutyo gusa kweri gusa byari kuba ari agasuzuguro iyo afata congo

    1. Man byarashobokaga. Niba se abakongoman barenga 600 baremeye bakamubera abasirikare urumva atari ikintu gikomeye kigaragaza ko bari bamushyigikiye? Ikindi MOBUTU abenshi mu bakongomani kavukire ntibamushakaga kubera ko bari baramwangishijwe n’abazungu ni ni umu dictacteur

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button