Imyidagaduro

Ange Lucky Celine, umuhanzikazi ukizamuka yashyize indirimbo hanze iri mu rurimi rw’igifaransa

Rwibutso Wibabara Ange Celine Lucky w’imyaka 22 y’amavuko umenyerewe nka Ange Celine Lucky mu muziki , yashyize indirimbo Vis Ta Vie hanze  iri mu rurimi rw’igifaransa akaba arinayo ndirimbo ye yakabiri kuva atangiye urugendo rwe rwa muzika.

Vis ta Vie ya Ange Celine Lucky

Ange uririmba injyana ya Hip Hop hamwe na R&B azanye impinduka mu muziki nyarwanda , dore ko bitamenyerewe hano iwacu ko umuhanzi cg umuhanzikazi  aririmba mu rurimu rw’igifaransa.

Uyu muhanzikazi uherutse gusoza amashuli y’akaminuza muri RWANDA POLYTECHINIC , College ya Kigali(RP/IPRC Kigali) avuga ko  nyuma yo kurangiza amasomo ye imbaraga ze zose azishyize mu muziki , aho asaba abanyarwanda kumushyigikira nawe bakamwitegaho byishi.

Umuhanzikazi Ange Lucky celine

Nyuma ya I love you , indirimbo ya mbere yuyu muhanzikazi , Vis ta vie nindi ndirimbo ye yashyize hanze itari mu rurimi wr’iwacu , mu kiganiro yagiranye nu munyamakuru wa Rwandamag , Ange yabajijwe aho igitekerezo cyo gukora indirimbo ye mururimi rwamahanga cyavuye , nawe asubizako atarukwirengagiza ururimi rwacu rw’ikinyarwanda ahubwo arukugerageza gukora ibitandukanye nibyo abanyarwanda basanzwe babona  nk’umuhanzikazi ukizamuka winjiye muruhando rwamuzika, akomeza ararikira abakuzi be   nabanyarwanda muri rusange kwitegura amashusho y’iyi ndirimbo arajya ahagaragara bidatinze.

Umva Vis ta Vie hano

8 Comments

  1. Komereza aho mukobwa wanjye. Ushaka arashobora. Nkwifurije amahoro n’amahirwe muri uru rugendo utangiye. Imana ikugende imbere. Ngusabiye umugisha utagabanyije kuri RUTABURUKWIBIGENZA.

    1. Ange , ntakavuze byinshi gusa urashoboye komerezaho nkurinyuma mubitekerezo n inama mu byatuma ute rim Bere kurushaho . Am very very happy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button