AmakuruImyidagaduro

Ese koko bari mwihangana: Harmonize Agiye gukorana na Awilo Longomba nyuma yuko Diamond akoranye na Koffi Olomide

umuhanzi wikirangirire muri muzika ya  tanzaniya ndetse na afurika muri rusanjye  Harmonize  wamaze gutandukana na wasafi  ya  Diamond bimaze kugaragara ko basa naho bahanganye doreko yahisemo kwegera Awilo Longomba 

abakurikiranira hafi umuziki wa tanzaniya bavuaga aba acungira hafi uwahoze ari sebuja kuburyo aba  yifuza no kumucaho,, bigaragazwa no guhangana mu bikorwa kw’abo  gukunze kugaragarira cyane mu bihangano bakora no mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Uku guhangana kongeye kugaragara  kuwa 16 Mata 2021, ubwo Harmonize yegeraga awilo longomba ngo bakorane  nyuma yuko  Platinumz akoranye na koffi indirimbo yanabaye hit

Awilo Longomba uri mu bihangange by’umuziki wa Afurika,byatumye  Harmonize amwegera ngo bakorane,  ibisa no guhangana  aribyo abarebera hafi bafata nko guhangana

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Harmonize yagaragaye ari kumwe na Awilo Longomba muri Tanzania ndetse banajyana muri studio gusa ntamakuru yibyo bari gutegura aratangazwa

Mu mashusho atandukanye Harmonize yasakaje ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yishimiye guhura n’uyu muhanzi w’icyamamare ku mugabane wa Afurika no kuba bagiye gukorana.

Kuva Harmonize yatandukana na ‘Wasafi Records’ ya Diamond Platnumz ntibacana uwaka, akiyisohokamo yahise afungura inzu ifasha abahanzi izwi ku izina rya ‘Konde Music World Wide’.

Nyuma y’uko Harmonize avuye muri Wasafi, yakurikiwe na Rayvanny nawe uherutse gusezera muri iyi nzu yatumye baba ibyamamare, kuri ubu Diamond Platnumz asigaranye abarimo zuchu na Mbosso ndetse na LavaLava.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button