Imyidagaduro

Umunyarwenya Protais Sesco ntahamanya nabavuga ko mu Rwanda Comedy iciriritse

Comedy nyarwanda ni rumwe mu ngeri zitandukanye z’imyidagaduro zimaze igihe kitari kinini gusa ikomeje kwigarurira imitima y’abatari bake ndetse igaragaza imbaraga uko bwije nuko bukeye.

Protais Sesco n’umwe mu banyarwenya bakizamuka hano mu Rwanda dore ko yinjiye muri uyu mwuga mumpera za 2018 mu buryo bwo gukina hafatwa amashusho (acting Comedy) naho gususurutsa abantu mu buryo bw’imbonankubone (stand up comedy) akaba yarabitangiye mbere yaho gato gusa abakurikirana ibikorwa bye ntibashidikanya ko ashoboye.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamag yakomeje gushimangira ko Comedy yakozwe neza itunga uwayikoze ndetse n’umuryango avukamo utirengagije na sosiyete arimo bityo ngo abanyarwanda badakwiriye kubyitiranya n’umwuga ukorwa n’ababuze ibyo bakora.

Ubusanzwe abanyarwenya ntibakunze gutangaza byinshi kubuzima bwabo ndetse n’uko babaho byatumye twifuza kumenya niba uyu musore hari icyo yatubwira maze tumubaza niba yubatse ndetse n’akazi akora uretse comedy ati” ndi ingaragu gusa ntimuzatungurwe nuko nubatse ….ndi umwarimu kandi ndi n’umunyeshuri” avuka mu muryango  w’abana bane akaba bucura muri bo.

21 Comments

  1. Turagushyigikiye Mwarimu we komereza aho kdi uzabyigisshe n’Abana kuko nabyo ni umwuga nk iyindi yose. Congratulations

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button