
Richard Keen akaba umuyobozi w’indirimbo mw’itsinda rya Boanerges rikorera ivugabutumwa mw’itorero rya Betesda Holy Church hazwi nko kwa Bishop Rugamba Albert yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ishimwe’.
Iyi akaba ari indirimbo yiganjemo amagambo menshi asingiza Imana, Aho uyu muhanzi aba avuga ukuntu umutima we unezerewe, wuzuye indirimbo nyinshi kubera ubuntu bw’Imana bwamugezeho none akaba yuzuye ishimwe.
Mu kiganiro Richard Keen yagiranye n’umunyamakuru wacu, yatangaje ko afite gahunda yo gushyira hanze indirimbo zivuga ubutumwa bwiza kandi ko yitegura gukora worship sessions aho zizajya zinyura ku muyoboro wa Youtube yahaye izina rye rya Richard Keen.
Uyu muhanzi kandi ukunda kugaragara mu ndirimbo za Israel MBONYI amufasha kuririmba, yabajijwe ibyo amwigiraho avuga ko Mbonyi ari muhanzi w’umuhanga ndetse afite impano idasanzwe.
Ryoherwa n’indirimbo ya Richard Keen