
Umuhanga wo gutunganya amajwi uzwi nka Kiriki Pro afatanyije n’umufasha we Diane bamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshyashya bise “MOYO”.
Producer Kiriki ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wacu, yavuze ko afatanije n’umufasha we bagiye gukora ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse bakabikora mu buryo bwa kinyamwuga.
Iyi couple itegerezanyijwe amatsiko menshi mu ruhando rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bitewe n’umwihariko wabo bifitiye ndetse kugeza ubu bakaba bamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zirimo iyitwa “HAKIKA MUNGU NIMWEMA” imaze kurebwa n’abantu ibihumbi maganatanu mirongo ine n’icyenda(549k views).
Mu gihe indirimbo ya kabiri bamaze gushyira hanze ari iyitwa “MOYO” nayo ikomeje gukundwa n’abatari bacye kuko imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi mirongo itanu na bitandatu (56k views) ku rubuga rwabo rwa YouTube mu minsi cumi n’umwe gusa.
Producer Kiriki yabajijwe n’umunyamakuru wacu niba ntayindi mishinga bafite, maze atangaza ko barimo gutegura kuzashyira hanze Album ndetse byazagenda neza bakazanakora n’igitaramo.
Iyi couple ikaba isanzwe ibarizwa muri Gisubizo ministry, Abanaziri ndetse n’igicaniro.
Bakaba babajijwe niba bitazatuma bica ivugabutumwa bakoreraga muri izi team babarizwamo basubiza mu magambo macye n’urwenya rwinshi bemeza ko nta kizahungabana kuko icyo bahamagariwe ari ugukorera Imana mpaka.

Ryoherwa n’indirimbo nshya ya Couple Kiriki pro na Diane
























