Rayva Havale yasohoye indirimbo nshya yise Queen
Umuhanzi witwa Rayva Havale ubusanzwe ukorera umuziki mu karere ka muhanga mu ntara y’amajyepfo yasohoye indirimbo nshyashya akaba yarayihaye izina rya queen.
Iyi ndirimbo nshya ya Rayva Havale yayikoreye muri studio yitwa Southern Empire muburyo bw’amajwi n’amashusho bikozwe na producer Chan Pro.
Mu busanzwe iyi nzu itunganya umuziki ya southern Empire ihererehe mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, ikorwamo na producer Chan Pro uvugako ayoboye abandi mu ntara y’amajyepfo
Rayva Havale yatangarije umuragemedia.rw ko yaje aje dore ko iyi ndirimbo ye “queen” yasohotse mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Havale akomeza avuga ko icyo abakunzi be bakwiriye gukora ari ugukomeza kumushyigikira dore ko nawe abahishiye byinshi harimo nindirimbo ari gutegura azahuriramo n’ibyamamare muri muzika hano m’ U Rwanda.