Ndizera ko nawe ugiye gusoma iyi nkuru, harigihe ujya ubona ibimenyetso byinshi ku mubiri wawe, bijyanye n’imihindagurikire y’umubiri,cyane cyane mu maso.
Impinduka zose ubona mu maso hawe; yaba ibiheri, kugira uruhu rukanyaraye, kuzana iminkanyari, kugira iminwa yumye, n’ibindi bijyanye nabyo ujya wibonaho, burya byose biba bifite impamvu ndetse nicyo bisobannuye mu buzima bwawe.
Tugiye kurebera hamwe bimwe mu byo dukunda kwibonaho n’uburyo Dushobora kubirwanya.
Ibyo bintu nibi bikurikira:
1.Kuzana iminkanyari
Ntabwo ushobora kubuza uruhu rwawe kuzana iminkanyari kuko mu gihe ushaje igomba kuza ntakabuza, ariko ushobora kwirinda kuyizana imburagihe.
Gerageza kurya imbuto zikungahaye kuri vitamin c nk’ipapayi, inanasi, urye inkeri , amashu menshi cyane bakagufasha.
2.kurwara ibishishi ndetse n’ibiheri
Kimwe mu bintu bikunda gutera kurwara ibiheri mu maso n’imirire itari myiza.
Gerageza kurya imboga ndetse n’ibinyampeke bikungahaye ku ntungamubiri zifasha umubiri wawe kutarwara ibishishi n’ibiheri.
3.Gusaduka iminwa
Niba nawe ukunda kugira iki kibazo cyo gusaduka iminwa, sibyiza cyane gukoresha amavuta mu kwirinda iki kibazo, ahubwo ihatire kurya ibiribwa bikungahaye kuri vitamin B3 .
Gerageza kurya ibikomoka ku matungo nk’inyama z’inkoko, amafi, ndetse n’umwijima w’inka ndetse ushobora no kuba warya ibihaza , ibihumyo cg c ukarya amashaza kuko nabyo birafasha cyane.
4.Kugira uruhu rwumagaye cyane
Akenshi kumagana uruhu bikunze guterwa nuko umuntu nta mazi menshi umubiri we ufite, gusa nanone harigihe biterwa n’ibindi bibazo umuntu aba asanganywe by’uruhu.
gerageza kunywa amazi ahagije, urye amafunguro akungahaye ku binure bya omega-3 biboneka ahanini mu mafi yo mu Nyanja, kimwe na omega-6, urufatanye rwabyo nirwo rugize vitamin F izwiho gutuma uruhu rugumana ubuhehere bwarwo.
5.Kurwara ibisebe ku munwa
Ibi nabyo akenshi biterwa n’ikibazo cy’imirire mibi ,bituma umubiri ubura vitamin B2 na B12.
Gerageza gufata amafunguro akungahaye kuri ziriya ntungamubiri twavuze haruguru, Zikaba ziboneka mu bishyimbo , inyama y’inkoko, mu mbogarwatsi ,inyama y’inka, ndetse no mu mapapayi.
6.Kugira uruhu rw’ijimye
Uruhu rwijimye ntabwo ari urwirabura cyane cyangwa urutakarabye ahubwo hari uruhu ureba ukabona ko rwijimye ukuntu ku buryo budasanzwe. Uru ruhu ahanini ruterwa no kugira amaraso macye bikaba biva ku kubura vitamin B6, B9, B12 n’ubutare mu mubiri. Ibi bikunze kuba ku bantu barya ibimera gusa, abafata imiti runaka nk’igabanya acide mu gifu na metformin cyangwa abafite ibibazo mu igogorwa.
Niba ubona uruhu rwawe ruri guhinduka koresha ibizami by’amaraso nuko wongere amafunguro arimo imboga, ibishyimbo, inyama z’inka ndetse nizi nkoko.
7.Kurwara utubyimba mu maso
Kurwara utubyimba mu maso bikunda guterwa cyane nuko umubiri w’umuntu uba udafite ibinure ndetse na vitamin A.
Kubirwanya gerageza kurya amafunguro akungahaye ku binure bya omega-3 bikomoka ku mafi ya salmon cyane cyane. Ujye urya ibishyimbo ,inyama z’inka, ndetse ujye urya n’inzuzi zo mu bihaza kuko bikungahaye kuri Zinc. Naho vitamin A iboneka mu mbogarwatsi, n’ibijumba.
8.Kumera ubwoya cg ubwanwa ku gitsina gore
Ku bagore, kumera ubwoya cyangwa ubwanwa bishobora kuba ikimenyetso cy’uko hari ikibazo mu misemburo itaringaniye cyane cyane hakaba hakozwe umusemburo wa testosterone mwinshi.
Bishobora kandi kuba ikimenyetso cy’ibibyimba byo mu mirerantanga; iyo kumera ubwo bwoya bijyanye no kubura imihango cyangwa imihango itari kuri gahunda.
Mbere yo gushaka uko wakikiza ubwo bwoya wabanza kujya kwisuzumisha bakareba niba imisemburo yawe iringaniye bakanagusuzuma bya bibyimba.
9.Kugira ibitsike bicyeya ku maso
- Byakugora gupfa kumenya ko umukobwa cyangwa umugore afite ibitsike bicyeya kuko abenshi basigaye babyogosha babishaka. Ariko niba ukunda kubona ibitsike byawe bigenda bipfukagurika bikagenda biba bicyeya bishobora kuba ikimenyetso cyerekana ko imvubura ya thyroid itari gukora neza, ndetse imisemburo yawe itaringaniye neza.
Ibindi bimenyetso bituma umuntu agira twavugamo uruhu rwumagaye, kwituma impatwe, guhorana umunaniro no kwiyongera ibiro. Niba ibi bikubayeho jya kwisuzumisha barebe niba biterwa na thyroid baguhe imiti ifasha kuringaniza ya misemburo.