AmakuruImyidagaduro

Kubera gukunda cyane Putin byari bitumye Miss Vanessa yiyahura umuvandimwe we arahagoboka

Miss Vanessa Raïssa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015,ku munsi wo kuwa mbere yatangaje ko yagerageje kwiyahura kubera urukundo agahagarikwa n’umuvandimwe we.

Abinyujije Mu butumwa yasangije incuti ze kuri WhatsApp (Status), Miss Uwase yari amaze iminsi mu bihe bikomeye, nyuma yo gutandukana na Putin Kabalu, umuherwe w’Umukongomani bari bamaze igihe mu rukundo, yemeje ko yagerageje kwiyahura.

Miss Vanessa kuri Status, yavuze ko iyo hataza kuba umuvandimwe we na nyina umubyara yakabaye yararangije ubuzima bwe ku Isi ku gicamunsi cyo kuwa mbere. Ati:

Iyo mama n’umuvandimwe wanjye, batahaba nari kurangiza ubuzima bwanjye kuri iki gicamunsi. Ndananiwe kandi ndarwaye cyane! Singishaka kuba kuri iyi Si ukundi. Mbisubiyemo…iyo bitaba ku bwa mama n’umuvandimwe ntashaka kubanza nakabaye naragiye 

Incuti za hafi za Miss Vanessa zivuga ko yakoze ibishoboka byose kugira ngo yigarurire umutima w’uriya mukunzi we, gusa bikarangira atamugarukiye, ari nabyo byamuteye umubabaro no guhungabana cyane.

Kabalu Putin na we azwi kuri Instagram nk’umucuruzi ukize ufite ibigo bitandukanye by’ubucuruzi mu bihugu by’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzaniya aho atuye ubu.

Mbere yo gufata icyemezo giteye ubwoba cyo kwiyambura ubuzima, amakuru avuga ko Vannessa yari yagiye muri Tanzania mu rugendo rwari rugamije gutsura umubano n’uriya mukunzi we, gusa agatungurwa no gusanga yarabivuyemo burundu.

Miss Vanessa Raïssa Uwase yatandukanye n’umukunzi we, mu gihe muri 2019 ubwo yagiraga Isabukuru y’amavuko, yari yamukoreshereje ibirori bihenze binarangira amwambitse Impeta y’Urukundo, ku buryo byari bizwi ko bazarushingana.

Umuryango.

 

 

 

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button