Amakuru

Gasabo: Abarimu bo mu mashuri yigenga baratakamba bibaza aho inkunga bagenewe n’Ubushinwa yaheze

Nyuma yaho igihugu cy’Ubushinwa gitanze inkunga yo kugoboka abarimu bagizweho ingaruka na Covid-19, binyuze mu muryango w’abanyarwanda bize mu gihugu cyu Bushinwa mu bihe bitandukanye, abarimu bo mu mashuri yigenga mu karere ka Gasabo bakomeje gutakamba bibaza aho inkunga bagenewe yo kubafasha guhangana n’ingaruka batewe na Coronavirusi yaheze.

Iyi nkunga yatanzwe tariki ya 27 Kanama 2020, ikaba yari igizwe n’ibiribwa birimo kawunga, umuceri, ibishyimbo, isukari, amasabune ndetse n’amavuta, byose bikaba byari bifite agaciro ka miliyoni 22 zirenga z’amafaranga y’urwanda, ikaba yari igenewe abarimu bo mu mashuri yigenga bo mu karere ka Gasabo bagizweho ingaruka n’icyorezo cya coronavirusi, nyuma y’uko bahagarikiwe amasezerano y’akazi.

Kugeza ubu abo barimu bo mu karere ka Gasabo bari bagenewe iyo nkunga, bakomeje gutakamba bibaza aho inkunga yaheze, bavuga ko inzara ibamereye nabi cyane kugeza naho bamwe muribo bashobora kubura n’ibyo kurya, bakaba bakomeje gusaba aba bishinzwe ko babafasha gukurikirana iriya nkunga, maze bakayihabwa kuko nyuma y’uko bahagarikiwe amasezerano y’akazi, ubuzima babayeho muri ibi bihe bya coronavirus butameze neza.

Umwe mu barimu yabwiye Umuragemedia ko amaso yabo yaheze mu kirere bategereje inkunga y’ingoboka bari bagenewe.

Aho yagize ati” twumvise iby’inkunga twagenewe nk’abarimu bigisha mu mashuri yigenga gusa twategereje kuyihabwa ariko amaso yacu yaheze mu kirere, si igihe kirekire giciyemo bivuzwe gusa tubona byakabaye byarashyizwe mu bikorwa tugahabwa iyo nkunga, kuko twahagarikiwe amasezerano y’akazi urumva ntabwo tugihembwa, rero ubuzima tubayemo muri ibi bihe ntabwo buhagaze neza, tukaba dusaba ko aba bishinzwe badufasha tukabona iriya nkunga vuba”.

Yakomeje agira ati” Dore nk’ubu kwivuza birimo biratugora cyane kuko ubwishingizi bwacu bwo kwivuza (RAMA) bwarahagaze, urabyumva nyuma y’uko amasezerano yacu bayagaritse n’ubwishingizi bwo kwivuza bwahise buhagarara kuko ntabwo turi kwishyurirwa amafaranga, aba bishinzwe nibadufashe ubuzima ntabwo bumeze neza”.

Icyorezo cya coronavirusi kikaba cyaragize ingaruka zitandukanye, Atari ku barimu gusa kuko hari n’abandi bantu iki cyorezo cyagizeho ingaruka, kigatuma ubuzima bwabo buhinduka cyane, kugeza ubu umubare w’abakomeje kwadura icyorezo cya covid-19 ukomeje kwiyongera cyane ndetse kikaba kimaze guhitana abantu bagera kuri 21, kuva mu kwezi kwa gatatu iki cyorezo kigeze mu gihugu cyacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button