Imyidagaduro

Imodoka ya Paul Walker yari imaze imyaka 10 iparitse yagurishijwe muri cyamunara

Hagurishijwe imodoka ya nyakwigendeea Paul Walker yakoresheje mu gice cya kane (4) cya filime ya ‘Fast & Furious’. Iyi modoka yari imaze imyaka 10 idakoreshwa kuva yakwitaba Imana.

 

 

 

Muri cyamunara cyateguwe na British auction house cyanagennye igicirofatizo cy’Amayero 453, niho Imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Skyline R34 GT-R yakoreshejwe na Paul Walker muri filime ya ‘Fast & Furious 4’, yagurishirijwe amayero miliyoni 1,23

 

Iyi modoka yari imaze imyaka 10 iparitse kuko Paul Walker wayikoreshaga akimara gupfa azize impanuka, imodoka yarekeye aho gukoreshwa.

 

Nissan Skyline R34 GT-R yakozwe n’uruganda rukora imodoka rwo mu Buyapani hagati ya 1999 na 2002 ku busabe bwa Paul Waker. Iyi modoka yari yarabyiniriwe ‘Godzilla’(akazina yiswe).

 

Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2013 mu masaha y’umugoroba niho icyamamare muri sinema Paul Walker wamenyekanye cyane nka “Brian O’Conner” muri “The Fast and the Furious franchise” yitabye Imana, ubwo yari agiye mu gitaramo cyari kigamije gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye. Yaguye mu mpanuka y’imodoka yari itwawe n’inshuti ye na yo yahise ipfa.

 

Paul Walker wari umwe mu bakinnyi ba Filme bakunzwe na benshi, yitabye Imana afite imyaka 40, yavutse tariki ya 12 Nzeri 1973, yatangiye kumenyekana cyane mu 1999 nyuma yo gukina muri filime yakunzwe cyane yiswe “Varsity Blues” aho yakinnye yitwa Lance Harbor. Filime ya nyuma yagaragayemo ni “The Fast and the Furious 6” yasohotse mu 2013.

Imodoka ya Paul Walker yagurishijwe miliyoni 1,370,000 by’amadolari muri cyamunara
 

 

Iyi modoka Paul Walker yayikoresheje mu gice cya 4 cya filime ‘Fast & Furious’ yamugize icyamamare

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button