Ubuzima

Inzobere zagaragaje ibyiza byihishe inyuma yo kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina

Abahanga mu by’ubuzima bw’imyororokere bakomoje ku byiza byihishe mu kubanza kwihagarika mbere yo kujya mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, birimo kongera ibyishimo muri icyo gikorwa.

 

Abahanga bari basanzwe bavuga ko ari byiza kujya kwihagarika nyuma y’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kuko bifasha mu kwirinda indwara zifata urwungano rw’inkari (Infections urinaires).

 

Inkuru ya 7Sur7 igaragaza ko inzobere mu by’ubuzima bw’imyororokere, Wilfried Gyselaers, yahishuye ko atari byiza kwinjira mu kikorwa cy’imibonano mpuzabitsina uruhago rwuzuye inkari kuko bibangama bikanagabanya igipimo cy’ibyishimo abari muri icyo gikorwa bari kugeraho.

 

Bishobora kandi no guteza umuntu ibibazo by’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

 

Imwe muri izo ndwara ni izwi ku izina rya la chlamydia, aba bahanga bakaba bavuga ko umuntu ubanje kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina bimugabanyiriza ibyago byo kwibasirwa n’iyo ndwara hamwe na za infections zo mu nkari.

 

Iyi nama yo kubanza kwihagarika, inatangwa by’umwihariko ku bagore baba basanzwe bagira ikibazo cyo kuba hari ingingo zabo zo mu myanya myibarukiro zisa n’izavuye mu bitereko byazo, ikibazo kizwi nka “prolapsus”, bakavuga ko mu gihe abanje kwihagarika bifasha ibyo bice gusubira mu mwanya wabyo.

 

Umwe muri aba bahanga witwa François Hervé yavuze ko “iyo ubanje kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, uruhago rwawe ruba nta kintu kirimo ku buryo bactéries ziba zifite amahirwe make yo kujyamo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button