Ubuzima

Harimo kubura urubyaro! menya byinshi ku ndwara ya Contreltophobia

Indwara zishingiye ku bwoba akenshi zikunze kuvurwa hagendewe ku biganiro byomora cyangwa bihumuriza, gusa bigaterwa n’ikintu gishobora kuba cyarateye ubwo bwoba.

Ni iki gitera Contreltophobia?

Contreltophobia, ubwoba bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bushobora guterwa n’impamvu zitandukanye.Harimo kuba umuntu yarahohotewe akiri muto agakura yumva iyo nkuru, gukunda kumva inkuru z’abantu basambanijwe ku gahato, gutekereza ko uri umunyambaraga nke uwariwe wese yaguhohotera, ndetse n’ibindi bibazo by’ihungabana bishobora gutuma iyi ndwara kuyirwara byoroha kuri bamwe.

Ibimenyetso bigaragaza ubu burwayi bikomeye bigaragara muri rusange birimo kumera nk’uhungabanye igihe ubwiwe ibiganisha ku mibonano mpuzabitsina, bamwe bavuga ko bayanga cyane kandi ko bayitinya, kugira inzozi mbi ku guhohoterwa, ndetse ibi bimenyetso bogira ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi.

Nk’uko Drlogy ibitangaza, buri wese yakagombye kwanga no gutinya igikorwa cyo guhohoterwa cyangwa gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato, ariko igihe byahindutse ubwoba bubuza umuntu gusinzir bihinduka uburwayi.

Contreltophobia ifitanye isano n’ubundi buzima bwo mu mutwe nk’ihungabana, indwara zo guhangayika muri rusange, cyangwa ubundi bwoba bwihariye. Ihahamuka rihoraho rijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa gufata ku ngufu, rishobora kugira uruhare
mu iterambere ry’umuntu no mu kubaka ahazaza he.

Ese Contreltophobia ishobora kugira ingaruka ku gutwita no kubyara?

Cyane rwose! Contreltophobia ishobora kugira ingaruka ku bantu mu gihe cyo gutwita no kubyara. Bitangazwa ko umugabo warwaye iyi ndwara atakaza imbaraga zo gutera akabariro gutera inda bikaba byamunanira, mu gihe umugore wayirwaye gusama bimubera ingume kuko aba bantu bahungira kure iki gikorwa kibafasha kororoka.

Contreltophobia igira ingaruka mu buzima rusange?

Contreltophobia ishobora kugira ingaruka zikomeye mu buzima rusange. Izo ngaruka zirimo guhorana ubwoba budafite aho bushingiye, guhangayika, no kwirinda kuba hafi yabo mudahuje igitsina utinya ko baguhohotera.

Contreltophobia ishobora kugira ingaruka ku mibanire y’urukundo?

Contreltophobia ishobora rwose kugira ingaruka mbi mu bucuti bw’urukundo. Ubwoba bwayo no kwikanga buri kanya bushobora gutuma uwo mwashakanye cyangwa umukunzi wawe agushidikanyaho, akaba yatekereza ko wamusimbuje abandi.

Ku bashakanye, bivugwa ko bamwe bafatwa ku ngufu. Iyo umwe mu bashakanye akoresheje undi imibonano atayishaka byitwa gufatwa ku ngufu. Ibi bituma uwafashwe ku ngufu ashobora kugira ubwoba bikaba byatuma atinya n’umugabo we cyangwa umugore we, ariko we ntasobanukirwe ko umukunzi yamaze kurwara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button