Amakuru

Ni iki umunyarwanda w’umusivili asabwa ngo yemererwe gutunga Imbunda.

Gutunga imbunda, ku buryo ubwo ari bwo bwose, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bigomba uruhushya rwanditswe rutangwa n’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.

Kugendana imbunda, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda , Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bitangirwa uruhushya rwanditswe rutangwa n’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.

Uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda hubahirizwa ITEGEKO N° 56/2018 RYO KU WA 13/8/2018 RYEREKEYE INTWARO.

Kugira ngo umuntu yemererwe gutunga cyangwa kugendana imbunda, agomba kubahiriza ibi bikurikira:

  • Kwandikira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda agaragaza impamvu asaba gutunga imbunda,
  • Kuba ari inyangamugayo,
  • Kuba afite nibura imyaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko,
  • Kuba afite icyemezo cya muganga wemewe na Leta cy’uko atarwara indwara zo mu mutwe,
  • Kuba afite icyemezo cy’uko azi gukoresha imbunda gitangwa na Polisi y’u Rwanda,
  • Kuba atarakatiwe burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu,
  • Kugaragaza icyemezo cyo gutunga no kugendana imbunda cyemewe n’amategeko ku munyamahanga wagihawe.

Kwishyurira uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda, amasasu n’ibindi bijyana nabyo, rwishyurirwa buri mwaka amafaranga agenwa n’Iteka rya Perezida.

imbunda Uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda ruhabwa:

  1. Umuntu wasinyanye amasezerano na Polisi y’u Rwanda yemeza ko aramutse ahawe imbunda, amasasu yazo n’ibindi bijyana na byo atazabikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko,
  2. Abagenzi bafite icyemezo cya Leta y’Igihugu cyabo cy’uko imbunda, amasasu n’ibindi bijyana na byo bigenewe gukoreshwa nabo ubwabo gusa,
  3. Ibigo by’abikorera bishinzwe gucunga umutekano.

Icyitonderwa: Kuva mu 2018 mu Rwanda nta musivili urasaba gutunga imbunda ngo ayibone kuko hari amateka agomba kujyaho kandi atarajyaho. Hari teka rigena igiciro cy’amafaranga yakwa ushaka gutunga imbunda, irigena uburyo umuntu yabona imbunda n’aho yayikura, irigena amahugurwa yo kuyikoresha n’umubare w’amasasu atangwa ku wayemerewe.

src: dash250

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button