Gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore utwite ni byiza kuko bigira akamaro kuri we no ku
wo atwite. N’ubwo abenshi batabizi, gusa no kwa muganga usanga babikangurira abubatse
kuba bajya babikora
Benshi mu bagore batwite usanga batinya gukora imibonano mpuzabitsina, ku buryo hari n’ababihagarika amezi 9 yose kuko baba bafite ubwoba bwo guhungabanya umwana uri munda.
Nyamara ibi ntibyakagombye kubabuza kuzuza inshinga z’urugo n’abagabo babo kuko umwana uri munda abarinzwe.
Umugore utwite agirwa inama yo kureka imibonano mu gihembwe cya gatatu cyangwa mu cyumweru cya 37. Yabihagarika igihe yumva yarahuzwe umugabo we, cyangwa afite ibindi bibazo mu myanya y’ibanga. Ubundi igihe ameze neza ntacyamubuza gutera akabariro dore ko hari n’abagore bagira ubushake bwinshi igihe basamye.
Ni ingenzi kandi kubashakanye kwibuka kwihugura kubijyanye n’uburyo (Positions) bateramo akabariro igihe umugore atwite, ku buryo atabangamirwa n’iki gikorwa. Gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore utwite ni byiza kuko bigira akamaro kuri we no ku wo atwite.
Dore ibyiza byo gutera akabariro ku mugore utwite:
1. Kongera abasirikare b’umubiri:
Igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina gifasha umugore utwite kongera abasirikare b’umubiri ku mugore utwite, bimufasha guhangana n’indwara zamufatira mu bihe bikomeye byo kuba atwite.
2. Kongera uburyo amaraso atemberamo mu mubiri:
Gukora imibonano mpuzabitsina byongera uburyo amaraso atembera neza mu mubiri. Ku mugore utwite, bimurinda guhura n’ibibazo byo gutera k’umutima.
3. Gutwika ibinure:
Gukora imibonano mpuzabitsina ni ingirakamaro kuko bifasha umugore utwite guhorana ubuzima bwiza no kutagira umubyibuho ukabije. Kuko nk’uko bigaragazwa n’abahanga abavuga ko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina byibura ko karoli ziri hagati 50 na 30 zose zishya.
4. Kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso:
Gukora imibonano mpuzabitsina bivura zimwe mu ndwara zirimo umuvuduko w’amaraso n’ibindi. Ku mugore utwite nawe abyungukiramo ku buryo izi ndwara zitamwibasira kandi bikamuha amahirwe yo kuzabyara neza.
5. Kugabanya ububabare:
Nk’uko bigaragazwa n’inzobere z’abaganga, gukora imibonano mpuzabitsina bituma umubiri usohora oxytocin uyu ni umusemburo w’urukundo, ugabanya ububabare ubwo ari bwo bwose umugore utwite agira ku kigero cya 74%.
6. Kongera ibitotsi:
Gukora imibonano mpuzabitsina byongerera umugore utwite ibitotsi. Kuko yumva aruhutse naho ku wo atwite bituma agira imibereho myiza mu nda.
7. Kongera ibyishimo:
Igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina gifasha umugore utwite guhorana akanyamuneza n’ibyishimo.
8. Kongera kwiyumvanamo no gukundana kurushaho hagati y’umugabo n’umugore:
Igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina cyongera urugero rw’urukundo ku mugore n’umugabo. Ibi bigatuma hiyongera icyo twakwita kuba inkoramutima no kwizerana cyane.