Imyidagaduro

Umunyarwanda Tunnel Boy ukorera umuziki muri Kenya yashyize hanze indirimbo nshya

Umuziki w’u Rwanda ukomeje kugenda utera imbere umunsi ku wundi nubwo hari abahanzi bamwe na bamwe bakomwe mu nkokora cyane n’icyorezo cya Coronavirus kibasiye uyu mubumbe dutuyeho bituma badakora umuziki nkuko bari basanzwe babikora, gusa hari abahanzi bakomeje gukora batitaye kuri iki cyorezo.

Ni muri urwo rwego umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Rwanda witwa Bikorimana Gaspard ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Tunnel Boy usanzwe ukorera umuziki we mu gihugu cya Kenya yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Maria’ yaje ikurikira izindi nyinshi yagiye akora mu minsi yashize.

Iyi ndirimbo ya Tunnel Boy yitwa ‘Maria’ yasohotse mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho yayo, amajwi y’iyi ndirimbo akaba yaratunganijwe na Studio yitwa City Sound naho mu buryo bw’amashusho ikaba yarakozwe na Director J Edgar usanzwe atunganya amashusho muri Company yitwa Red Pictures hariya mu gihugu cya Kenya nkuko Tunnel Boy yabitangaje.

Umuhanzi Bikorimana Gaspard ukoresha izina rya Tunnel Boy asanzwe amenyerewe mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa Wedding Day, Baby, ndetse n’iyitwa Chezesha yakoranye n’umuhanzi witwa Tizo Tizo, nyuma yo gusohora indirimbo ‘Maria’ Tunnel Boy yatangaje ko abakunzi be bakwiye kumwitega cyane mu minsi iri mbere kuko abafitiye uruhisho rwinshi.

Ikindi Tunnel Boy umuhanzi ukorera umuziki we mu gihugu cya Kenya yavuze ni ku bijyanye n’umuhanzikazi Marina Debora, aho yatangaje ko akunda uburyo uriya mukobwa aririmbamo ndetse ngo yifuza ko bazakorana n’indirimbo nubwo yavuze ko atazi igihe uwo mushinga wazabera.

Bikorimana Gaspard (Tunnel Boy) akaba yasabye abakunzi b’umuziki w’u Rwanda gukomeza gushyigikira abahanzi nyarwanda ndetse no kubasha kumenyekanisha ibyo bakora mu rwego guteza umuziki wacu imbere ukabasha kugera ku rwego rushimishe.

Reba hano indirimbo Maria ya Tunnel Boy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button