Imyidagaduro

Nigeria ifitemo Batanu: urutonde rwabazahatanira ibihembo bya BET awards rwamenyekanye

Hasohotse urutonde rw’abahanzi bahataniye ibihembo bya BET Awards 2023, rugaragaraho abahanzi bo muri Nigeria nka Wizkid, Burna Boy n’abandi bahagarariye umugabane wa Afurika.

Drake azerekeza mu birori ari we urimo guhatana mu byiciro byinshi. Uyu muraperi azaba arimo guhatana mu byiciro birindwi, birimo: Best Male Hip-Hop Artist, Best Male R&B/ Pop Artist, Best Group ari kumwe na 21 Savage, and Album of the Year.

GloRilla uzwi cyane muri “Tomorrow 2” ni we mugore urimo guhatana mu byiciro byinshi, kuko izina rye ririmo guhatana mu byiciro bitandatu.

21 Savage na Lizzo na bo bamugwa mu ntege, kuko bahatana mu byiciro bitanu. Beyoncé, Chris Brown, Ice Spice, SZA, n’umunya-Nigeria Burna Boy, na bo bahatana mu byiciro bine, tutibagiwe n’umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Tems, Cardi B, Jack Harlow n’abandi bahatana mu byiciro bitatu.

Abarimo Burna Boy, Tems, Asake, Wizkid, Ayra Starr bahagarariye Afurika

Ababonye amahirwe yo guhatana mu byiciro bitandukanye, batowe na BET Voting Academy, igizwe n’itsinda ryubahwa ry’inzobere mu myidagaduro n’abagira uruhare mu bijyanye n’umuziki, itangazamakuru, kwamamaza ibicuruzwa bya digitale, itangazamakuru rya siporo, umubano rusange, n’abandi b’impuguke mu ngeri zitandukanye.

Ibihembo nyirizina bizatangwa ku Cyumweru, tariki 25 z’uku kwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button