AmakuruUbuzima
Trending

Bugesera: Hatangiye amahugurwa ategura ibikorwa byo kurwanya Malaria mu ntara y’Iburasirazuba

Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025, Mu karere ka Bugesera, hatangiye amahugurwa ategura ibikorwa byo kurwanya indwara ya Malaria biteganijwe gukorerwa mu turere 4 two mu ntara y’Iburasirazuba.

Aya ni amahugurwa ari kubera mu mujyi wa Nyamata, Akaba yarateguwe na Miniteri y’ubuzima binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC) ku bufatanye n’umuryango wa Society for Family Health (SFH).

Ibi bikorwa byo kurwanya Malaria, bikaba bikorwa mu cyiswe IRS (Indoor Residual Spraying), Aho iyi IRS ari bumwe mu buryo bukoreshwa mu Rwanda mu guhangana n’indwara ya Malaria.

Ubusanzwe IRS (Indoor Residual Spraying) n’igikorwa cyo gutera imiti ku nkuta imbere mu mazu ararwamo mu rwego rwo kugirango imibu itabona aho iruhukira

Ibikorwa bya IRS bikaba bimaze imyaka irenga 10 bikorwa mu Rwanda mu rwego rwo guhangana n’indwara ya Malaria, Aho kuri ubu uturere 4 two mu ntara y’Iburasirazuba harimo Nyagatare, Bugesera, Kirehe ndetse na Rwamagana aritwo tugiye gukorerwamo ibyo bikorwa byo gutera imiti mu mazu.

Nkuko byatangajwe na Dr Emmanuel Hakizimana, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), uhagarariye Vector Control, yavuze ko muriki gikorwa hatazakorwa imirenge yose igize uturere twavuze haruguru ahubwo hazakorwa imwe mu mirenge yatoranyijwe hagendewe ku hagaragaye ibipimo byinshi bya Malaria ndetse n’ibindi.

Cyubahiro Beatus, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) mu ishami rishinzwe kurwanya Malaria, nawe yemeje ko ibikorwa byo gutera imiti mu mazu bitazakorerwa mu mirenge yose igize turiya turere, ahubwo bateganije ko ibi bikorwa bizakorerwa mu mirenge 9 mu karere ka Bugesera, imirenge 3 muri Nyagatare, imirenge 3 muri Kirehe ndetse n’Umurenge 1 wo mu karere ka Rwamagana.

Beatus akaba yaboneyeho no kumenyesha abari bitabiriye aya mahugurwa ko ibikorwa byo gutera imiti ku nkuta mu mazu ararwamo, biteganijwe gutangira tariki ya 20 Ukwakira 2025 ndetse bikazasozwa tariki ya 11 Ugushyingo 2025.

Aba bayobozi bombi bakaba basabye abitabiriye amahugurwa ko bagomba kuzitwara neza mu kazi bagiye kujyamo ndetse bakazafatanya n’abajyanama b’ubuzima bazasanga mu mirenge bazajyamo kugirango iki gikorwa bagiye gukora kizagende neza nkuko bikwiye.

Aya mahugurwa ari kubera mu mujyi wa Nyamata, mu karere ka Bugesera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button