Imyidagaduro
Trending

Teebillz yavuze ko Tiwa Savage wahoze ari umugore we acyiri uwa mbere

Tunji Balogun, uzwi ku izina rya Teebillz, uyobora ikigo cya muzika akaba nuwahoze ari  umugabo wa Tiwa Savage, yatangaje ko uwahoze ari umugore we ari we wibiihe byose mu bahanzi b’igitsina gore  bo muri Nijeriya.

Yavuze ko Tiwa Savage yaharuriye inzira abahanzi b’abakobwa muri Nijeriya.

Uyu Teebillz wahoze areberera Tiwa Savage mu bijyanye na muzika , na we yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umugore muri muzika ya Nijeriya.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram ku cyumweru, yasangije ifoto abamukurikira  y’uwahoze ari umugore we

Yaranditse ati: “mutamufite, nanjye mutamfite nta muhanzi w’umugore waba yaragerageje amahirwe … Reka tuganire ! “aracyari uwambere  ntitaye”.

Tubibutse ko Teebillz na Tiwa Savage bashakanye ku ya 23 Ugushyingo 2013.

Aba bombi bibarutse umuhungu w’imfura Jamal, mu 2015 mbere yo gutandukana ku mugaragaro muri 2018 nyuma yuko  habayeho kubatwa n’ibiyobyabwenge ku mpande zombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button