AmakuruImyidagaduro
Trending

Amateka ya korari Siloam yo mu itorero rya ADEPR Kumukenke

Korari Siloam n’imwe muri korari zikunzwe cyane kubera umwihariko uba mu ndirimbo zabo, aho wumvamo ubutumwa bwiza mu buryo bw’ijambo ry’Imana bigatuma wumva uhembuwe nazo.

‎Korari Siloam ikorera ivugabutumwa mwitorero rya Adepr Kumukenke, aho iri torero ribarizwa muri Paruwasi ya Gasave, ururembo rw’umujyi wa Kigali.

Iyi korari yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka 1992, Aho amateka yiyi korari agaragaza ko yatangiriye urugendo rw’ivugabutumwa mw’itorero rya Adepr Kinamba, Aho bamwe mu bagize iyi Korari nka Francoise, Mukamusoni, Yvone, Habimana n’umubyeyi uzwi nka mama Rebecca, batangiye iyi Korari yitwa Komezurugendo.

‎Ahagana mu mwaka 1995 baje kwimukira ahitwa i Gihongwe ariko baba mu bihe byo gusenga cyane, Kubera impinduka zagiye ziba cyane muri Adepr, mu mwaka wa 1996 nibwo Abakirisitu bavuye muri Adepr Kinamba harimo na Korari Komezurugendo yaje guhinduka Siloam, Korari y’ababyeyi ndetse na korari y’abana baje kwihuriza hamwe bakora itsinda ry’abanyamasengesho bakoreraga muri Adepr Gihongwe.

‎Ntabwo bakomeje kuguma muri Adepr  Gihongwe ahubwo mu mwaka 1997 baje kwimukira i Gacuriro bakomeza kuba abanyamasengesho, aho niho bahuriye na Pasteur wayoboraga Adepr ya Gacuriro witwa RUZIMA Ezeckiel.

‎Mu rwego rwo kwagura umurimo w’Imana byabaye ngombwa ko hatangizwa itorero rya Adepr Ntora ndetse amakorari yose yabaga muri Adepr Gacuriro yimurirwa i Ntora bituma abitwaga itsinda ry’abanyamasengesho bahinduka Korari, maze mu mwaka 1998 abandi baririmbyi nabo batangira kugenda bandika basaba kwinjira muriyo korari.

‎Hanyuma muri uyu mwaka 1998, aba banyamasengesho bari barihurije hamwe bakoze amasengesho y’iminsi itatu ari naho Imana yabahereye izina rya Siloam ndetse ikindi wamenya nuko iyi Korari yabyaye abayobozi b’amatorero batandukanye nka Bernard NZARAMBA, Alphonse NKUNZURWANDA, Gerard TUYIZERE na Cyprien UWITIJE.

Sibyo gusa kandi kuko iyi Korari ya Siloam yashibutsemo abaramyi mu ndirimbo zihimbaza Imana barimo Bosco NSHUTI ndetse na Jado Sinza.

Ushaka kujya ukurikirana ibihangano byiyi korari wabakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo yaba kuri Youtube, Instagram, TikTok, Facebook hose bakaba bitwa Chorale Siloam.

Ryoherwa n’indirimbo “Warandondoye” ya Korari Siloam yo muri Adepr Kumukenke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button