AmakuruUrukundo
Trending

Inkuru itangaje y’urukundo rwa Keza na Nelson (Igice cya gatatu)

Operasiyo ikomeye mu gushaka ibyana bihiye

Duherukana Nelson yakiriye message aratungurwa cyane, ese niki yari abonye cyari gitumye atungurwa kuriya, kurikira igice cya gatatu maze amatsiko ufite ashire.

Nelson: Kandebe iyi message, apuuuu mbese nibi, nari ngize ubwoba bw’ubusa kbs nubwo bidasanzwe.

Umunsi ukurikiyeho Bobo ahamagara Nelson amubwira kongera guhamagara ba Bella.

Bobo: Vip brother, wakongeye ukavugisha ba Bella ukababwira bakadukorera umuti c.
Nelson: Poa brother, reka nze mbavugishe ntaribi ndaza kukubwira uko byagenze mn.

Nelson ahita ahamagara Bella: Hello Bella bite c shn?

Bella: Hello Nelson, nibyiza shn ntakibazo umpamagaye aribwo mvuye class.

Nelson: ohhh mbese ngize amahirwe noneh, ntabwo narinziko ndapfa kukubona pee.

Bella: ugize amahirwe kbs, ahubwo ndibutse mbwira byabintu washakaga kumbwira cyagihe Animatrice agatuma utabimbwira.

Nelson: hhhhh ariko abantu mwese kuki mugira amatsiko cyane, humura niyo mpamvu nguhamagaye nanjye.

Bella: umva shn amatsiko tuba tugomba kuyagira rwose ningombwa.

Nelson: Sasa rero ikintu nashakaga kukubwira, urabizi turi gupanga kuza aho ngaho njyewe Bobo, twashakaga ko mudushakira ibyana byiza bizadufata neza nitugera aho sibyo?

Bella: ohhh mbese nibyo!!! uziko mutari mwahinduka wowe na Bobo mukunda abakobwa kubi ndabazi.

Nelson: hhhh reka ntabirenze shn gusa turashaka ibyana bizatwitaho mu gihe cyose tuzamara aho ngaho.

Bella: hhhh muhumure ntakibazo hano hari abana barenze baje bashyashya mwaragiye.

Nelson: Siwumva c ahubwo, nyine mudushakiremo nka babiri bameze neza dutangire tumenyane nabo tuzaze tuziranye.

Bella: Ntakibazo brother ibyo turabikora njyewe naba Teta na Kessy ntabirenze.

Nelson: yego mudukorere umuti shn tuzabagurira nituza natwe sibyo?

Bella: saw ntakibazo Nel.

Nelson: Yego Bella ndabemera ubundi mwebwe kbs

Bella: Natwe turakwemera brother wacu, ahubwo iriya gahunda ejo nzakubwira uko bihagaze

Nelson: Ntakibazo uzambwira gusa unshakire umwana urenze niwe nshaka.

Bella: hhhh humura barahari brother wanjye sinaguhitiramo nabi urabizi

Nelson: saw ntakibazo Bella ndakwizeye ntuzanguhe sibyo?

Bella: Ntugire ikibazo wowe Nel tuzabahitiramo neza rwose, ahubwo byee dore master atantwarira phone shn.

Nelson: saw ntakibazo byee urakoze cyane Bella, usuhuze ba Teta na Kessy.

Bella: Yego ndabasuhuza, nawe usuhuze Bobo.

Nelson: saw byee ndabikora.

Bella: byee brother, turikumwe.

Nelson: Byee sis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button