AmakuruImikino
Trending

Abafana bashyizwe igorora muri shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League)

Guhera kuri uyu munsi tariki ya 18 Nzeri 2025, haratangira igikorwa cyo kujya hahembwa umufana witwaye neza kuri buri mukino wa shampiyona wakinwe.

Ibi n’ibyatangajwe na Bwana Jules Karangwa usanzwe ari umuyobozi Nshingwabikorwa (CEO) wa shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League) ubwo bari mu bikorwa byo gusinyana amasezerano n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Nkuko yabitangaje, Jules Karangwa yavuze ko uhereye ku mikino yuyu munsi yaba umukino wa Gorilla yakiriyemo Mukura ndetse n’umukino Gicumbi Fc iraza kwakiramo ikipe ya APR Fc, haraza guhembwa abafana baraba bitwaye neza kuriyo mikino binyuze ku mufatanyabikorwa wabo.

Sibyo bihembo bizajya bitangwa gusa kuko hateganijwe n’ibindi bitandukanye bizajya bihabwa abakinnyi bitwaye neza birimo igihembo cy’umukinnyi uzajya uba yitwaye neza kurusha abandi buri mukino, buri cyumweru, buri kwezi ndetse n’igihembo nyamukuru cy’imodoka kizahabwa umukinnyi uzahiga abandi mu mwaka wose w’imikino (MVP).

Nkuko biteganijwe mu masezerano yasinywe hagati ya Rwanda Premier League ndetse na kompanyi ya Epeobox, hemejwe ko umufana witwaye neza azajya ahembwa ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda, umukinnyi w’ukwezi akazajya ahembwa ibihumbi 200, Mu gihe umukinnyi w’umwaka azajya ahembwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button