Amakuru

Abagabo bakurubanaga ikibumbano cya Perezida Museveni mu mujyi hagati batawe muri yombi na Polisi

Mu gihugu cya Uganda abagabo babiri bakurubanaga ikibumbano cya Perezida Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora icyo gihugu nyuma yo gutsinda abo bari bahanganye barimo na Depite Bob Wine, batawe muri yombi na Polisi yo muri icyo gihugu.

Aba bagabo babiri barimo uwitwa Luta Ferdinand ndetse na Nsereko Asharf bagaragaye mu mihanda y’Umurwa Mukuru Kampala bakurubana ikibumbano cya Perezida w’iki gihugu Yoweri Kaguta Museveni tariki ya 15 Gashyantare 2021.

Ikibumbano abo bagabo bakururaga ubwo cyari gifitwe na Polisi

Aba bagabo uko ari babiri Polisi ikibabona bakurubana iki kibumbano mu mujyi wa Kampala yahise ibata muri yombi kuri uwo munsi  tariki 15 Gashyantare 2021.

Luta Ferdinand na mugenzi we Nsereko Asharf ubwo batabwaga muri yombi bagendaga babwira Polisi ya Uganda ko ari impirimbanyi zishaka impinduka mu mibereho y’Abanya-Uganda ndetse ko Perezida Yoweli Kaguta Museveni yagaragaje uburiganya mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 14 Mutarama 2021.

Nkuko Umuvugizi wa Polisi muri Kampala yabitangarije BBC dukesha iyi nkuru, yavuze ko aba bagabo bahise batabwa muri yombi bakibabona bakurubana icyo kibumbano, kuri ubu bakaba bari guhatwa ibibazo ndetse barimo no gukorerwa dosiye kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button