
Ikipe ya Police Fc ikomeje urugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona uyu mwaka, imaze gusinyisha abakinnyi bane bashya.
Abakinnyi bashya ikipe ya Police Fc imaze gusinyisha barangajwe imbere na Nshimirimana Ismail Pitchou utagiraga ikipe nyuma yo gutandukana n’ikipe ya APR fc umwaka ushize.
Hari kandi abakinnyi babiri bakiniraga ikipe ya AS Kigali aribo rutahizamu Rudasingwa Prince ndetse na myugariro Isaac Eze ukomoka mu gihugu cya Nigeriya.
Ntabwo ari abo bakinnyi bonyine iyi kipe yasinyishije kuko n’umukinnyi witwa Udahemuka Jean de Dieu wakiniraga ikipe ya Gasogi United yamaze kwerekeza mu ikipe y’igipolisi cy’igihugu.
Ikipe ya Police Fc ikaba ikomeje kongera imbaraga mu myanya itandukanye kugirango bizayifashe gukomeza guhatanira igikombe uyu mwaka dore ko yasoje igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa kabiri nubwo hakiri imikino y’ibirarane itari yakinwa.



























