AmakuruImikino

Abandi bakinnyi babiri basezerewe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yamaze gusezerera abandi bakinnyi babiri mu mwiherero w’ikipe y’igihugu.

Amakuru yisezererwa ryaba bakinnyi yamenyekanye mu gitondo cy’uyu munsi tariki ya 30 Gicurasi 2024, aho abakinnyi babiri barimo Muhadjiri Hakizimana ndetse na Tuyisenge Arsene bamaze gutaha.

Isezererwa ry’aba bakinnyi rije rikurikira abandi bari baramaze gusezererwa barimo umunyezamu Patience wa Bugesera, Iradukunda Simeon ndetse na Samuel bombi basanze bakinira ikipe ya Gorilla Fc.

Arsene yasezerewe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi ikomeje kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya 2026, Aho Amavubi azakina na Benin ndetse na Lesotho.

Muhadjiri Hakizimana nawe yasezerewe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button