Abantu batandatu bo mu muryango umwe bapfuye bishwe n’abantu batari bamenyekana
Mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, mu ntara ya Karusi, mu gace kitwa Buhiga, abantu bataramenyekana bateye urugo rw’uwita Mpfayokurera Donatien wigeze kuba umupolisi muri iki guhugu cy’u Burundi, baramwica ndetse n’umuryango we wose wari ugizwe n’abana bane ndetse n’umugore we witwa Kabanyiginya Virginie bose bishwe batewe ibyuma.
Ubu bugizi bwa nabi bikaba bivugwa ko bushobora kuba bwarakozwe mu masaha ya saa tanu z’ijoro zo kucyumweru tariki ya 3 Mutarama 2021, bishyira kuwa mbere tariki ya 4 Mutarama 2021, aho batewe n’ijoro bamaze kuryama maze bakwicishwa ibyuma bose, amakuru y’ubu bugizi bwa nabi akaba yaramenyekanye mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 4 Mutarama, aho yatangajwe n’abaturanyi baba nyakwigendera.
Nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’agace ka Buhiga kabereyemo buriya bugizi bwa nabi, yabwiye itangazamukuru ko abokoze buriya bwicanyi batari bamenyekana ndetse inzego zishinzwe umutekano zikomeje gushakisha ababa bihishe inyuma yabyo bagatabwa muri yombi, gusa ngo hakaba hari abantu batatu batawe muri yombi bari gucyekwaho kiriya cyaha cyo kwica umuryango w’abantu batandatu babateye ibyuma.