Amakuru

Abayobozi bakomeye kw’isi basabye ko hashyirwaho amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyorezo byibasira isi

Abayobozi bakomeye cyane kuri iyi si dutuyeho barimo Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron n’umukuru w’Ubudage Angela Merkel basabye ko hashyirwaho uburyo bushya bwo gufasha isi kwitegura ibyorezo byo mu gihe kizaza.

Nkuko bigaragara mu nyandiko basohoye bavuga ko kuva intambara ya kabiri y’isi yarangira mu mwaka 1945 nta kindi kibazo gikomeye cyane isi yigeze ihura nacyo kurusha icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuzahaza isi muri iki gihe.

Aba bayobozi bakaba bakomeje bavuga ko kubera icyorezo cya Coronavirus abantu bose bataye umutwe bashaka icyatuma iki cyorezo gishira muri iyi si ndetse abantu benshi badafite amahoro asesuye bitewe niki cyorezo gikomeje guhangayikisha uyu mubumbe wacu, aho usanga ibihugu bikomeye cyane ari nabyo byahuye n’ibibazo bikomeye byatewe na Covid-19.

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye byakomeje kugenda bibitangaza, ngo abayobozi bagera kuri 24 bavuze ko hakwiriye gusinywa amasezerano ameze nk’ayasinywe nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, agamije ubufatanye hagati y’ibihugu bitandukanye bituye kuri uyu mubumbe wacu.

Aba bayobozi bakomeje bavuga ko amasezerano akenewe cyane yo gutuma ibihugu bigirana ubufatanye burimo kureka kuba ba nyamwigendaho ku bihugu bimwe na bimwe birinda guharanira inyungu z’igihugu kimwe cyonyine, gufatanya mu kubungabunga amahoro kw’isi, gucyemura ibibazo bijyanye n’uburumbuke ndetse n’ubuvuzi.

Nkuko abayobozi benshi babivuze mu nyandiko bashyize hanze, bakomeje bavuga ko ibihugu bigomba guhora byiteguye neza uburyo byakoresha mu kwirinda ibyorezo bitandukanye , kubitahura aho byageze ndetse no kubasha guhangana nabyo mu buryo buhuriweho byo ku rwego rwo hejuru.

Ikindi bavuze bavuze n’ikijyanye no gufatanya mu nuryo bwo guha abantu amakuru yihuse ajyanye n’ibyorezo byakwibasira isi bitunguranye, kumenyesha uko abantu bashobora kwirinda ibyo byorezo ndetse no kugabana inking ndetse no kugeza ibikoresho nkenerwa byafasha abantu kurwanya ibyo byorezo mu buryo bworoshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button