Imikino

ABT: Basketball nayo igiye gukina irushanwa ry’Agaciro

Amakipe yabaye ane yambere mubagabo ndetse no mubagore agiye gukina irushanwa ry'Agaciro imikino yanyuma izakinirwa muri Kigali Arena.

Guhera tariki ya 22 uku kwezi rurimo harakinwa irushanwa ry’Agaciro muri Basketball rizahuza amakipe ane yambere mubagabo ndetse ane yambere mubagore.

Patriots BBC yatwaye igikombe, REG BBC yayikurikiye Espoir BBC na APR BBC nizo ziza kuba zihatanira icyi Gikombe cyateguwe n’ikigega Agaciro Development Fund.

Patriots yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka

Mu icyiciro cy’abagore APR BBC yatwaye igikombe giheruka, The Hoops BBC, RP-IPRC HUYE na Ubumwe BBC nazo zikaba arizo zizishakamo utwara icyi gikombe.

Kigali Arena ikunze gukurura abafana

Iri rushanwa rizakinwa muburyo bukurikira 

Tariki ya 22/11 na 23/11 hazakinwa imikino y’injora imikino izakinirwa muri stade nto i Remera (petit stade).

Tariki ya 28/11 hazakinwa imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu mubyiro byombi abagore n’abagabo naho abazaba bageze k’umukino wanyuma bahurire muri Kigali Arena tariki ya 29/11.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button