Amakuru
Trending

Achraf Hakimi yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Afurika

Myugariro w’ikipe ya Paris Saint-Germain ndetse n’ikipe y’igihugu ya Maroc, Achraf Hakimi yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Afurika mu bagabo (CAF Men’s Player of the Year 2025), Ahigitse abo bari bahanganye barimo Mohamed Salah ndetse na rutahizamu Victor Osimhen.

Ni mu muhango wabereye mu murwa mukuru Rabat mu gihugu cya Maroc, ku mugoroba wa tariki ya 19 Ugushyingo 2025.

kwegukana iki gihembo kwa Ashraf Hakimi byatumye akuraho imyaka 52 yari ishize nta mukinnyi ukina inyuma (defender) wegukana iki gihembo kuko byaherukaga gukorwa na Bwanga Tshimen wari waragitwaye mu mwaka 1973 akinira ikipe ya TP Mazembe ndetse n’icyahoze kitwa Zaire ariyo Congo Kinshasa yubu.

Myugariro Ashraf Hakimi akaba abaye umukinnyi wa kabiri ukomoka muri Maroc wegukanye iki gihembo nyuma ya Mustapha Hadji wari waracyegukanye mu mwaka 1998 ubwo yakiniraga ikipe ya Deportivo la Coruna yo mu gihugu cya Espagne.

Hakimi yagize umwaka mwiza w’imikino ushize, Aho yafashije PSG kwegukana ibikombe bitandukanye birimo UEFA Champions League, UEFA Super Cup, French Ligue 1, Coupe de France ndetse akaba yaranafashije iyi kipe kugera ku mukino wa nyuma wa FIFA Club World Cup 2025.

Uretse ibyo, Hakimi yanagize uruhare rukomeye mu gufasha ikipe y’igihugu ya Maroc kubona itike yo kuzakina igikombe cy’isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Mexico na Canada ndetse biteganyijwe ko ntagihindutse uyu myugariro azaba ari umwe mu bakinnyi bazaba bayoboye bagenzi be muri iryo rushanwa.

Uyu myugariro uheruka kugira imvune ikomeye ubwo ikipe ya PSG yakinaga na Bayern Munich muri Champions League, biteganijwe ko azagaruka mu kibuga mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2026.

Hakimi yahigitse Salah na Osmihen yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Afurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button