AmakuruJOBS
Trending

Adama Bagayogo uheruka gutandukana na Rayon Sport yerekeje muri As Kigali

Umukinnyi mpuzamahanga Adama Bagayogo ukomoka mu gihugu cya Mali uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sport yerekeje mu ikipe ya As Kigali.

Nkuko byatangajwe n’ikipe ya As Kigali ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yerekanye ndetse inaha ikaze umukinnyi Adama Bagayogo ukubutse mu ikipe ya Rayon Sport.

Adama Bagayogo umusore ukiri muto wari umaze imyaka irenga itatu mu ikipe ya Rayon Sport, ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe umwanzuro wo gutandukana nawe nyuma yaho bigaragaye ko umusaruro we mu kibuga udahagije nkuko babyifuzaga.

Kuri ubu Adama Bagayogo akaba yamaze kwerekeza mu ikipe ya As Kigali iheruka gusinyisha abandi bakinnyi babiri aribo Sunday Inemesit Akang na Gedeon Bendeka ndetse ikaba iheruka no kugurisha muri Police Fc abakinnyi babiri aribo Rudasingwa Prince na myugariro Isaac Eze.

As Kigali yerekanye Adama Bagayogo nk’umukinnyi wayo mushya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button