Akunda imyandikire ye! Kunda Ruth yasubiyemo indirimbo” Amagambo” ya Patient Bizimana
Umuramyi Kunda Ruth umenyerewe mu ndirimbo ” Ibambe” yongeye kugaruka mu nganzo agarukana indirimbo “Amagambo” ya Patient Bizimana kuri ubu wibereye muri USA kwa Donald Trump wagarukanye amategeko akarishye.
Mu kiganiro na Umurage Media, Kunda Ruth yavuye imuzi ibyo kugaruka mu kibuga akagaruka akora imwe mu ndirimbo za Patient Bizimana .
Mbere na mbere yagize ati” kuri ubu ndumva meze neza cyane mu bugingo ndakomeye, ndashima Yesu Kristo.
Ntibazakubeshye nta mugenzi utagira intego n’akanozangendo, Ibi twabyita amahano nk’uko hambere kutitwaza inkoni babyitaga ” Kugenda imbokoboko”, Uyu muramyi yavuze ku ntego yo kongera kugaragara mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Ruth ati”Intego yavuye mu kuba ndi umuramyi kandi nkunda kuramya Imana no gushaka kwibutsa abakunzi b’ibihangano byanjye ko mu buzima bwa buri munsi tubamo ko dukwiye kuzirikana intego yatuzanye hano kw’isi ; ariyo yo kuramya no guhimbaza Imana no gukora imirimo myiza”.
Avuga ku migabo n’imigambi afite mu mwaka wa 2025, Ruth ati” Niyemeje gukora cyane no kubagezaho indirimbo nyinshi kandi nziza zibahembura mu bugingo.
Kuri ubu abasaruzi barimo kwiyongera kabone n’ubwo Kristo atubwira ko bakiri bakeya mu gihe ibisarurwa byo bikomeje kuba byinshi, Abajijwe impamvu yahisemo gusubiramo indirimbo” Amagambo” y’umusaruzi patient Bizimana, Yagize ati”Nkunda imiririmbire n’imyandikire ye bityo nkaba nifuza ko nk’umuhanzi wambanjirije muri uyu murimo w’uburirimbyi yamfasha agashyigikira impano yanjye ,nanjye ikagera ku rwego rushimishije”.
Kunda Ruth akaba ari umwe mu baramyi bazwiho kugira impano ikwiriye kuhirwa igatohagira nka rwa rurabo Karemera yaririmbye.
Ni umwe mu banyempano barimo kuzamuka neza akaba yaramenyekanye mu ndirimbo “Ibambe, Nshatse Imana ” na “Nzaririmba”. Akaba afatwa nk’umwe mu bahanzi batanga icyizere bitewe n’ijwi rye ryiza n’ubutumwa bwihariye mu ndirimbo z’ihumure n’izibanda ku gakiza.
Tariki 03/08/2024, uyu muramyi yagize isabukuru nziza y’amavuko. Kuri uwo munsi ibyamamare muri Gospel bikaba byarifatanyije nawe, ibintu avuga ko byamushimishije cyane.