Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2024 hari hakomeje imikino ya shampiyona y’abakozi (ARPST)mu byiciro bitandukanye haba mu bagabo ndetse n’abagore, aho byarangiye amakipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC yitwaye neza.
N’imikino yabereye ku bibuga bitandukanye hano mu mujyi wa Kigali ndetse no mu nkengero zaho, Mu mupira w’amaguru mu cyiciro cy’abagabo hakaba harakinwaga imikino yo kwishyura ya ¼ kirangiza, Naho mu mukino wa Volleyball mu cyiciro cy’abari n’abategarugori bakaba barakinaga imikino yo kwishyura ya ¼ kirangiza nabo, Mu gihe muri Basketball, abakobwa bo bakinaga imikino yagombaga kugaragaza ikipe yerekeza ku mukino wa nyuma.
Mu mupira w’amaguru RBC yageze muri ½ kirangiza
Ku munsi w’ejo kuri Cercle Sportif mu Rugunga, guhera saa cyenda n’igice haberaga umukino w’ishiraniro wahuzaga ikipe ya RBA yari yakiriyiyemo ikipe ya RBC, Uyu ukaba wari umukino wo kwishyura wa ¼ kirangiza muri shampiyona y’abakozi (ARPST).
Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi ndetse ubona ko abatoza bombi yaba Camarade utoza ikipe ya RBC ndetse na Kwizigira Jean Claude utoza RBA bari bakoze ku ntwaro zabo zose nubwo hari abakinnyi basanzwe bamenyerewe batagaragaye muri uyu mukino barimo Hussein ku ruhande rwa RBC ndetse na rutahizamu Didier ku ruhande rwa RBA.
Ni umukino wabonaga ko ikipe ya RBA yizeye ikibuga cyayo k’ibyatsi busanzwe cyane kurusha ikipe ya RBC isanzwe yitorezo ku kibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano (Tapis synthetique), nubwo byari bimeze gutyo ariko ntibyabujije ikipe ya RBC gutahukana amanota atatu nyuma yo gutsinda ikipe ya RBA ibitego bitatu kuri bibiri ndetse ikanayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 5 kuri 3 mu mikino yombi, ibi bikaba byaranatumye ikipe ya RBC ihita ibona itike y’imikino ya 1/2 kirangiza.
Muri uyu mukino kandi hagaragayemo ibintu bidasanzwe, aho ikipe ya RBA yikuye mu kibuga nyuma yaho umukinnyi wayo yari amaze gukorerwa ikosa hanyuma bakavuga ko batongera gukina gusa umutoza wabo Kwizigira Jean Claude ndetse Jean Butoyi bari bafatanije baje kubinginga ndetse baza kwemera kugaruka basoza umukino.
Muri Basketball ikipe y’abakobwa ya RBC yageze ku mukino wa nyuma
Ku munsi w’ejo nibwo hakinwaga umukino w’ishiraniro wahuzaga ikipe ya REG WBBC ndetse n’ikipe ya RBC WBBC muri shampiyona y’abakozi (ARPST), Aho uyu mukino waje kurangira ikipe ya RBC WBBC yegukanye intsinzi ku manota 67 kuri 53 y’ikipe ya REG WBBC.
Nyuma yo kubona itike iberekeza ku mukino wa nyuma, Kapiteni w’ikipe ya RBC WBBC, Carine, yavuze ko wari umukino utari woroshye n’agato gusa bashimira Imana yabafashije bakabona intsinzi ndetse bafite n’icyizere cyo kuzegukana igikombe bakabona itike yo kuzasohokera igihugu mu mikino nyafurika izabera muri Algeria umwaka utaha.
Umutoza w’ikipe ya RBC WBBC, Pacifique, Yashimiye ubuyobozi budahwema gukora igishoboka cyose kugirango intsinzi iboneke ndetse abizeza kwegukana igikombe dore ko ngo ku mukino wa nyuma bazaba bagaruye intwaro yabo ikomeye akanaba n’umuyobozi mukuru w’ungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC.
Muri VolleyBall ikipe ya RBC mu bari n’abategarugori yageze muri ¼ kirangiza
Ntabwo ari mu mupira w’amaguru na Basketball amakipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC yabashije kubona itike kuko no mu mukino wa VolleyBall, ikipe y’abari n’abategarugori nayo yabonye itike iyerekeza mu mikino ya ½ kirangira nyuma yo kwitwara neza.
Cyubahiro Beatus uhagariye imikino muri RBC, yavuze ko ashimishijwe cyane n’uburyo amakipe yabo yitwaye mu byiciro byombi ndetse ngo intego n’ukwegukana ibikombe byose uko ari bitatu bakazerekeza mu mikino nyafurika izabera mu gihugu cya Algeria.
Yasoje ashimira abakinnyi bose, abatoza ndetse n’abakunzi babo badahwema kuza kubashyigikira ku mikino baba bakinnye ndetse abizeza ko ntacyo bazabura kuko ubuyobozi bw’ikigo bubashyigikiye cyane.