AmakuruImikino
Trending

Amakipe y’u Rwanda yegukanye ibikombe mu mikino nyafurika ihuza abakozi

Mu mikino nyafurika ihuza abakozi yaberaga mu gihugu cya Senegal mu murwa mukuru Dakar yasojwe ku munsi w’ejo tariki ya 22 Ukuboza 2024, Amakipe yari ahagariye u Rwanda mu mikino itandukanye yitwaye neza yegukana ibikombe.

Iyi mikino nyafurika ihuza abakozi yamaze kugirwa ngaruka mwaka, aho yitabirwa n’amakipe aba yatwaye ibikombe mu bihugu byayo ndetse n’andi makipe aba yegukanye igikombe ku rwego rw’Afurika muri iyi mikino ihuza abakozi.

Muri iyi mikino nyafurika yaberaga mu gihugu cya Senegal, Amakipe yari yagiye ahagarariye u Rwanda arimo Immigration, Rwanda Revenue Authority (RRA) ndetse n’ikipe ya Rwanda Energy Group (REG) yegukanye ibikombe muri Volleyball, Basketball ndetse n’umupira w’amaguru.

Mu mupira w’amaguru: U Rwanda rwari ruhagarariwe n’ikipe ya Immigration ndetse n’ikipe ya Rwanda Medical Supply (RMS), Aho iyi mikino yasojwe ikipe ya Immigration yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya IREF Tamba yo mu gihugu cya Senegal, Mu gihe ikipe ya RMS yasoje irushanwa iri ku mwanya wa 7 ari nawo wa nyuma.

Immigration yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru

 

Muri Volleyball (Abagabo): U Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe abiri ariyo Immigration ndetse n’ikipe ya WASAC, Aho iyi mikino y’intoki yasojwe igikombe cyegukanwe n’ikipe ya Immigration nyuma yo gutsinda ikipe ya WASAC amaseti 3 kuri 2, Mu gihe ku mwanya wa nyuma haje ikipe yitwa GAMTEL yo mu gihugu cya Gambia.

Immigration yegukanye igikombe mu mikino ya Volleyball

Muri Volleyball (Abagore): U Rwanda rwari ruhagarariwe n’ikipe ya Rwanda Revenue Authority (RRA), Aho iyi mikino y’intoki mu bagore yasojwe ikipe ya RRA yo mu Rwanda yegukanye igikombe itsinze ikipe ya ASFA yo mu gihugu cya Senegal amaseti 3-0.

 

RRA niyo yegukanye igikombe mu mikino ya Volleyball mu bagore

Muri Basketball (Abagore): U Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe abiri arimo ikipe ya REG ndetse n’ikipe ya CHUB, Aho iyi mikino yasojwe igikombe cyegukanwe n’ikipe ya REG nyuma yo gutsinda ikipe ya CHUB ku mukino wa nyuma, Mu gihe ku mwanya wa nyuma hasoje ikipe yitwa CFBOD yo mu gihugu cya Senegal.

Amakipe yose yegukanye ibikombe muri iri rushanwa nyafurika rihuza abakozi ryaberaga mu gihugu cya Senegal, yahise abona itike yo kuzitabira iri rushanwa umwaka utaha, aho riteganijwe kuzabera mu gihugu cya Algerie.

 

Thierry Mpamo wambaye ikote usanzwe uhagarariye Federasiyo y’imikino y’abakozi mu Rwanda yari yitabiriye imikino nyafurika mu gihugu cya Senegal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button