
Galatasaray mu mugambi wo gusinyisha David Alaba
Nyuma yo kunanirwa kumvisha Antonio Rüdiger kwemera kwerekeza muri Turukiya, ikipe ya Galatasaray ubu irimo kugerageza gusinyisha myugariro wa Real Madrid, David Alaba, mu rwego rwo gukomeza kongera imbaraga mu bwugarizi bwayo nkuko Ikinyamakuru Defensa Central cyabitangaje.
Real Madrid ishaka Diogo Dalot
Real Madrid ikomeje guhura n’ikibazo cy’imvune nyinshi mu bwugarizi bwayo, ikaba yatangiye gushaka kongera amahitamo mu myanya yayo y’inyuma.
Nkuko TEAMtalk ibitangaza, iyi kipe yo ku Murwa mukuru wa Espagne irifuza Diogo Dalot wa Manchester United kubera ko ashobora gukina imyanya myinshi y’inyuma. Manchester United niyemera kumugurisha, ikipe ya Real irizera ko €25M zizaba zihagije.
Barcelona irifuza Daniel Muñoz
Ikipe ya FC Barcelona irimo kureba uburyo yasinyisha myugariro wo ku ruhande rw’iburyo Daniel Muñoz ukinira ikipe ya Crystal Palace, cyane ko umutoza Hansi Flick atakigirira icyizere gihagije Jules Koundé nkuko ikinyamakuru El Nacional kibitangaza.
Vlahović ashobora kwerekeza muri AC Milan
Nyuma y’uko ikipe ya Barcelona ndetse nandi makipe agabanyije ubushake ndetse n’inyota byo gusinyisha Dušan Vlahović ukinira ikipe ya Juventus, rutahizamu w’umunya-Serbia ashobora kwerekeza muri AC Milan mu isoko ry’igura n’igurisha ryo muri Mutarama nkuko Diario Sport ibitangaza.
Manchester City ikomeje gukurikirana bya hafi Pedro Porro
Ikipe ya Manchester City iri gukurikiranira bya hafi uko myugariro wo ku ruhande rw’iburyo Pedro Porro ahagaze mu ikipe ya Tottenham nyuma y’uko atarongera amasezerano ye n’iyi kipe yo mu Bwongereza nkuko TEAMtalk ibitangaza.
























