Numara gusoma neza iyi nkuru-mpamo, nibwo uri bumenye neza igisobanuro cyo kwimana igihugu. Yewe kwimana igihugu hari ubwo biba ngombwa ukahasiga ubuzima ariko u Rwanda rwo rukabaho!
Gusa hari amateka menshi atazwi na beshi (urugamba rwamaze hafi imyaka 4) ibyabaye n’ibyinshi ndetse n’amateka y’urugamba ni menshi cyane kandi tuzajya tugenda tugerageza kuyabagezaho.
Mu mateka, murabizi urugamba rugitangira afande Fred yahise araswa, ibyakurikiyeho kuva 2.10.1990 kugeza ubwo Umugobokarugamba Paul Kagame yageraga aho ruhinamiye tariki ya 19.10.1990 byari agahinda n’amarira gusa.
Ingabo za RPA zatakaje abantu benshi, impamvu ni nyinshi; Umutara hararambuye babarasaga babareba, abayobozi benshi bari bishwe mbese byari agahinda muri Icyo gihe.
Mu mwaka 1990 urugamba rukomeye Inkotanyi zisumbirijwe mbese mbere gato yaho Majoro Paul Kagame aza, aba FAR (abasirikare ba Habyarimana) bajyaga mu miryango y’abo bakeka ko bashyigikiye Inkotanyi bakabica noneho bake barokotse bagasanga Inkotanyi aho zari kuko bumvaga nabo bazicwa nibaguma mu ngo zabo.
Umunsi umwe inkotanyi ziri mu ishyamba ry’Akagera ingabo zabafaransa, abazayirwa n’ingabo za FAR babamereye nabi nta biryo bafite nt’amazi mbese ubuzima bumeze nabi.
Hari abana babiri bahunze basanga Inkotanyi, umwe yarafite imyaka 13 undi 14, icyo gihe inkotanyi zakiriye abo bana kuko urabyumva iwabo bari bishwe nta hepfo nta ruguru. Bamaze kuza Inkotanyi zagiye ahantu bita Rwata, aha hari mu Mutara.
Muri Rwata Inkotanyi zari zizengurutswe n’abafaransa , abazayirwa ndetse na FAR, icyo bari bategereje byari ibikoresho birasa kure abafaransa bagombaga gutanga ubundi bakamara Inkotanyi.
Nkwibutse ko abasirikare ba RPA bari bamaze hafi icyumweru nta biryo, agahinda ari kenshi abayobozi bakuru b’ingabo barishwe, mbese bameze nk’abadafite ubayobora, morale yarashize noneho bahita bagotwa n’ingabo za FAR.
Kubera inzara babana bahise batangira gushaka niba hari imbuto cyangwa ikindi barya kuko bo bari bazi parike y’Akagera kandi inzara bumva itabica, bahise baca murihumye Inkotanyi bajya gushaka ibiryo niko guhita bafatwa n’abasirikare ba Habyarimana.
Bamaze gufatwa barabakanze ko nibadakora icyo bashaka bari bubice, umwana umwe yajyanye n’itsinda rimwe undi ajyana n’irindi tsinda ngo bajye kwerekana aho basize Inkotanyi neza neza kuko Rwata yari nini kandi bashakaga kurasa bazi neza aho Inkotanyi ziri.
Babana baciye inzira zitandukanye urumva abasirikare bumvaga umwe wenda natahibuka undi ari buhibuke. Uko byagenda kose umwe muri aba bana yagombaga kubageza aho inkotanyi ziherereye.
Buri mwana yigiriye inama yanga gutanga u Rwanda. Ndavuga ko banze gutanga u Rwanda kuko mubari muri iryo tsinda abenshi bari mu bayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda, yewe na nyuma bakomeza gutuma u Rwanda rugira igitinyiro.
Mu bari muri iryo tsinda ryari rizengurutswe harimo afande James Kabarebe wari uherereye aho bita Rwata.
Aba bana bari bazi neza akagera kuko hari hafi y’iwabo maze buri umwe yigira inama yo gupfana n’abasirikare ba FAR kuko bumvaga baribwicwe uko byagenda kose.
Aba bana sasa batangiye kujyana aba basirikare ahantu hose bazi haba inyamaswa z’inkazi.
Urabyumva umuntu iyo agusanze muri karitsiye y’iwanyu wamujyana aho ushaka hose uba uhazi neza. Aba bana baragiraga mu Kagera bivuze ko bari bahazi bihagije.
Iyo babazaga umwana bati “izo nyenzi zirihe?” Nawe yagiraga ati rero ndikunyura aho twaciye tubasanga. Umunsi wa mbere warashize batabonye Inkotanyi, uwa kabiri nawo nuko yewe n’uwagatatu.
Bamaze iminsi 3 bazengurutsa aba FAR mu Kagera babajyana kure yaho Inkotanyi zari ziri ari nako inzoka zirya bamwe, isazi ya tsetse ibarya, hari n’uwishwe n’imbogo (nayo yahise iraswa irapfa) bagejeje aba basirikare ahantu INTARE zakundaga kuba maze INTARE zirabirukansa amasasu niyo yabakijije umwe iramukomeretsa.
Umwana umwe yabayoboye aho bita IHEMA hari ikiyaga akomeza abajyana za Rusumo undi abageza hafi yahari Akagera Hotel.
Nyuma gato abasirikare ba FAR barahamagaranye ku cyombo babaza niba babonye Inkotanyi, rya tsinda rindi riti rekada!
Bahise barasa babana! Aba FAR bavumbuyeko abana bababeshye bati “Muziko inyenzi ari ishyano n’izigicuka nikabutindi gutya?”!
Babivugiye ku cyombo banabara inkuru y’ukuntu abo bana babazengurukishije Akagera mu nyamanswa z’inkazi kandi babeshya bigatuma batakaza abasirikare 3 (uwishwe n’imbogo, 2 bicwa n’inzoka yitwa INSANA ) n’abandi 3 barembye uwakomerekejwe n’intare n’abandi 2 bariwe n’inzoka ntibapfa.
Inkotanyi zamenye aya makuru biturutse ku cyombo bari bafite cyari cyarafashwe cyo mu basirikare ba FAR bumva babitangamo raporo i Kigali.
Aba bana ni bamwe mu bimanye u Rwanda. Iyo batitanga ntawamenya icyo u Rwanda rwari kuba ruricyo uyu munsi kuko abari muri iryo tsinda abenshi bararokotse ntibapfa, babohora u Rwanda nubu baracyagakora.
Nawe uzimane u Rwanda, uzemere urwitangeho igitambo uzaba ugiye gitwari n’ubundi wari buzapfe kandi u Rwanda ruzahoraho.
Imana ikomeze iruhutse abo bana b’INKOTANYI mu mahoro.
Iyi nkuru nayibariwe na Afande Kabarebe James ||Urugerero-Nkumba Gicurasi 2017.
#Kwibohora30 #Inkotanyi
Src: Rwamasimbi Emmanuel