
Kuri uyu mubumbe dutuyeho nta kintu gitangaza abantu cyane kurusha ibijyanye n’ubuzima burebure cyangwa kuramba cyane kw’abantu. Ariko mu mateka y’isi nta muntu wigeze avugwa cyane nk’uwo bita Li Ching-Yuen bivugwa ko yabayeho imyaka irenga 250!
Li Ching-Yuen yari umugabo wo mu Bushinwa, wavukiye mu karere ka Sichuan mu mwaka wa 1677 (nk’uko bamwe babivuga), abandi bakaba bavuga ko yavutse mu mwaka wa 1736. Yabayeho ubuzima bwe bwose ari umuntu woroheje, wikoreraga imiti y’ibimera ndetse no kuvura abantu akoresheje ubuvuzi bwa gakondo bw’Abashinwa.
Mu mwaka wa 1930, ikinyamakuru The New York Times cyasohoye inkuru yavugaga ko Guverinoma y’igihugu cy’Ubushinwa yahaye uyu mugabo Li Ching-Yuen impano yo kumushimira ubwo yagiraga isabukuru y’imyaka 200 mu mwaka wa 1877 ndetse n’igihe yuzuzaga imyaka 250 mu mwaka wa 1927!
Aha ni ho isi yose yatangiye kwibaza uburyo umuntu yabaho imyaka irenga 250.
Abamumenye bavuga ko yari afite imbaraga nyinshi, afite uruhu rugaragara nk’urw’abantu bari munsi y’imyaka 70 ndetse ngo uyu mugabo Li Ching yirindaga ibintu byose byamwangiriza umubiri.
Li Ching yavugaga ko ibanga ry’ubuzima bwe bwo kubaho igihe kirekire byaturukaga ku kurya neza no kudakabya mu byo arya, Kuryama kare no kubyuka kare, Guhora atekereza neza atagira umujinya ndetse no kunywa icyayi cy’imiti y’ibimera buri munsi.
Bivugwa ko Li Ching-Yuen yari afite abagore 23 mu buzima bwe ndetse akaba yaranabyaye abana barenga 200. N’ubwo ibi bisa n’ibidasanzwe, hari abemeza ko byanditswe mu bitabo bya kera by’Abashinwa.
Ese koko uyu mugabo Li Ching yabayeho imyaka 256?
Abashakashatsi benshi ntibigeze babona gihamya ifatika y’imyaka ye. Ariko hari inyandiko za gisirikare z’Abashinwa zemezaga ko Li Ching-Yuen yamenyekanye nk’uwakoze imiti mu ntara imwe muri kiriya gihugu mu mwaka wa 1730 kandi ngo icyo gihe uyu mugabo yari afite imyaka 150!
N’ubwo nta gihamya gikomeye gihari, iyi nkuru ya Li Cging-Yuen yakomeje kuba amayobera akomeye cyane mu mateka y’isi kugeza na nubu.
Icyo abantu bigira kuri Li Ching-Yuen
N’ubwo abantu benshi bashidikanya ku myaka ye ariko benshi bemera ko ubuzima bwe bwiza bijyanye no kurya neza, imitekerereze ye, n’imibereho isukuye ari byo byamufashije kubaho imyaka myinshi.
Inkuru ya Li Ching ishimangira ko: “Imyaka y’ubuzima bw’umuntuu si yo ituma aba mukuru cyangwa ngo asaze ahubwo ni uburyo umuntu abaho buri munsi.”























