Ambasaderi w’ u Burusiya mu Bwongereza yahakanye ibyo igihugu cye kiregwa by’igitero cya murandasi ngo hibwe amakuru ku rukigo
Intumwa y’ u Burusiya mu Bwongereza, yahakanye ibyo Igihugu cy’ u Bwongereza n’ibindi bicuti byabwo bishinja u Burusiya, ko ubutasi bw’ iki gihugu bwaba bwaragize uruhare mu gitero cyo kuri murandasi (cyber-attacks) cyari kigamije kwiba amakuru ku bushakashatsi bw’ urukigo rwa covid-19.
U Bwongereza n’ ibindi bihugu byarimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byashinjije u Burusiya—ubutasi bw’ iki gihugu—kuba bwari bufite aho buhuriye n’ ibitero byakorewe kuri murandasi, bigamije kwiba amakuru arebana n’ubushakashatsi bwakozwe ku rukingo rwa coronavirus.
Mu kiganiro n’ igitangazamakuru BBC, Ambasaderi Andrei Kelin, avuga ko ibyo igihug cye gishinjwa n’ u Bwongereza, Amerika na Canada bitumvikana. Kelin, avuga ko atizera iyo nkuru, ko ndetse itanyura ubwenge.
Kelin yongera ho ko kuba ibitero bikorerwa kuri murandasi byashinjwa Igihugu runaka muri iyi isi bitabaho.
Bwana Kelin, yanavuze ko iby’ abo bakoze icyo gitero yabamenye binyuze mu itangazamakuru ry’ u Bwongereza.
Uretse ibyo ibigo by’ ubutasi by’ u Bwongereza, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinja u Burusiya muri iki gitero cyo kugerageza kwiba ubushakashatsi ku rukingo rwa covid-19 bikozwe n’ itsinda APT29 (rizwi na none nka; Cozy Bear), u Burusiya bwongera gushinjwa n’ u Bwongereza ko bwivanze mu matora rusange y’ umwaka washize.
Umunyamabanga mu Bwongereza Ushinzwe ububanyi n’ amahanga, Dominic Raab, yerekana ko abo bakora ku ruhare rw’ u Burusiya, bagerageje kwivanga mu matora rusange y’ umwaka washize ubwo bageragezaga kongera ubukana bw’ impapuro za guverinoma zibwe kuri murandasi.
Gusa, Kelin ahakana avuga ko igiugu cye nta nyungu gifite mu kwivanga muri politiki z’ imbere mu gihugu cy’ u Bwongereza.