Amakuru
Trending

Amerika: Abantu bane bishwe mu gitero cyagabwe ku rusengero muri Michigan

Muri Leta z’unze Ubumwe z’Amerika, muri leta ya Michigan, Abantu bane bishwe naho abandi umunani barakomereka, nyuma y’igitero cyagabwe mu rusengero n’umugabo wari witwaje imbunda mu ijoro rya tariki ya 28 Nzeri 2025.

Polisi yatangaje ko uwakoze icyo gitero, witwa Thomas Jacob Sanford w’imyaka 40, yahoze mu gisirikare cya Amerika (ex-Marine), Akaba yinjiye mu rusengero atwaye imodoka agahita atangira kurasa abantu bari imbere hanyuma agatwika n’inyubako yurwo rusengero.

Amakuru yatanzwe n’abashinzwe umutekano yagaragaje ko imodoka yinjijwe mu rusengero rw’itorero ryitwa Church of Jesus Christ of Latter-day Saints riherereye mu gace ka Grand Blanc Township muri Michigan.

Nkuko amakuru dukesha BBC abivuga, Ngo nyuma yo kurasa abantu bari mu rusengero, Uyu mugabo Sanford yahise atangira gutwika inyubako y’urusengero ndetse binavugwa ko yari afite ibikoresho by’umuriro n’ibiturika.

Polisi yatabaye mu kanya gato nyuma yo guhamagarwa ku murongo wa 911 ndetse ikihagera hakaba habayeho kurasana hagati y’uyu wari wagabye igitero ndetse n’abashinzwe umutekano maze uyu mugabo aza kwicwa.

Umuvugizi wa polisi yavuze ko abantu bane bahise bitaba Imana ku ikubitiro, Mu gihe abandi umunani bakomeretse harimo umwe muri bo wakomeretse mu buryo bukomeye ndetse haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane niba hari abandi bari mu nyubako igihe yafatwagwa n’inkongi y’umuriro.

Guverineri wa Michigan yavuze ko iki gitero ari icyaha cy’ubugome kidashobora kwihanganirwa ndetse asaba ko hashyirwaho ingamba zikomeye zo kurinda abaturage mu nsengero n’ahandi hateranira imbaga.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump nawe yifatanyije n’imiryango yabuze ababo ndetse anasezeranya abaturage ko guverinoma ayoboye igiye gushyiraho uburyo bushya bwo gukumira ibitero nk’ibi bikomeje kugaragara mu gihugu.

Abashinzwe umutekano batangaje ko iperereza ririmo gukorwa kugira ngo hamenyekane icyatumye Sanford akora igitero nkiki ndetse bakaba bavuze ko nta gihamya gihari cy’uko uyu mugabo haba hari abandi bafatanije muri iki gitero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button