
Leta z’unze ubumwe za Amerika zahagaritse itangwa rya Green Card ryari rimaze imyaka myinshi rikorwa mu buryo bwa tombora rigafasha abanyamahanga benshi kwemererwa gutura muri iki gihugu.
Nkuko amakuru dukesha igihe abivuga, Kristi Noem, usanzwe ari Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, yatangaje ko itangwa rya Green Card ryamaze guhagarikwa kugirango umutekano w’abanyagihugu ukomeze ubungabungwe neza ndetse ngo uyu mwanzuro ukaba wafashwe na Perezida Donald Trump.
Kristi Noem, yakomeje avuga ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma yuko umwe mu bahawe iyi Green Card, witwa Claudio Neves Valente ukomoka muri Portugal yinjiye muri Kaminuza ya Brown ndetse nindi yitwa MIT akarasa abantu.
Iyi gahunda y’itangwa rya Green Card binyuze muri tombora, yakorwaga buri mwaka nubwo bamwe mu banyamerika bataikozwaga barimo na Perezida Donald Trump.





















