Amakuru

Amerika: Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 yarashwe na Polisi ahita yitaba Imana

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace ka Ohio, haravugwa inkuru y’umwana w’umukobwa w’imyaka 16, warashwe na Polisi arapfa ubwo yararimo kurwana n’abandi bana bagenzi be ubwo bari mu kivunge.

Uyu mwana w’umukobwa warashwe n’umupolisi akaba yitwa Ma’Khia Bryant akaba yari afite imyaka 16 y’amavuko, akaba yarasiwe mu kivunge ubwo barimo barwana hamwe na bagenzi be gusa uyu mukobwa we akaba yari afite icyuma mu ntoki, ibi bikaba byabereye mu gace ka Ohio muri Colombus.

Nkuko amashusho yakomeje gutambuka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yakomeje kugenda abigaragaza, abakobwa bari barimo kurwana ari benshi mu kivunge harimo nuyu mwana wishwe ubwo polisi yazaga gutabara igasanga uriya mwana Ma’Khia Bryant afite icyuma mu ntoki maze iramurasa ahita apfa.

Abanyamakuru bari benshi ahabereye iraswa

Aya mahano akaba yakozwe n’umupolisi witwa Nicholas Reardon nkuko byatangajwe na polisi ya Colombus, Umuyobozi wa Colopmbus witwa Andrew Ginther akaba yavuze ko yababajwe cyane n’ibyabaye kuri uyu mwna w’umukobwa w’imyaka 16 witwa Ma’Khia Bryant ndetse avuga ko uriya mupolisi wamurashe agomba kugezwa imbere y’ubutabera agahanirwa ibyo yakoze.

Polisi yari ahabereye amahano yakozwe na mugenzi wabo

Umuryango wa Ma’Khia Bryant wishwe na polisi arashwe, harimo Nyina witwa Paula Bryant ndetse na Nyina wabo witwa Hazel Bryant, bavuze ko babajwe cyane n’umukobwa wabo wishwe na polisi agapfira ku muhanda nk’imbwa kandi bitari bikwiye, bakaba bakomeje basabira ubutabera umukobwa wabo bavuga ko ari inzirakarengane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button