
Ange Postecoglou waherukaga gutandukana n’ikipe ya Tottenham Hotspurs, Niwe wagizwe umutoza mushya w’ikipe ya Nottingham Forest nyuma y’aho umutoza Nuno Espirito Santo yirukaniwe.
Nyuma gato yuko umutoza Nuno Espirito Santo yirukanwe n’ikipe ya Nottingham Forest, umunyamakuru David Ornstein yari yatangaje ko Ange Postecoglou ari we uzamusimbura muriyi kipe none ubu byamaze kuba impamo.
Umuherwe w’ikipe ya Nottingham Forest, Evangelos Marinakis yagize ati: “Tuzanye umutoza ufite amateka akomeye harimo no kwegukana ibikombe. Ubumenyi afite bwo gutoza amakipe yo ku rwego rwo hejuru ndetse n’inyota yo kubaka ibintu bikomeye hano muri Forest bituma aba umuntu w’ingenzi kuri twebwe ndetse akaba yiteguye gufatanya natwe mu rugendo rwacu rwo kugera ku ntsinzi no kugera ku byo twiyemeje.”
N’ubwo Ange Postecoglou yari yafashije Tottenham Hotspurs kwegukana igikombe cya Europa League muri Gicurasi uyu mwaka ndetse akanayifasha kubona itike yo gukina imikino ya Champions League ntibyabujije Perezida w’ikipe ya spurs, Daniel Levy kumwirukana ndetse no guhita amusimbuza Thomas Frank watozaga ikipe ya Brentford.
Nyuma y’umwaka we wa mbere mwiza muri Premier League, umwaka wa kabiri ntiwahiriye umutoza Ange Postecoglou kuko ikipe ya Tottenham Hotspurs yagizweho ingaruka n’imvune z’abakinnyi no kubura guhatana mu buryo buhoraho, byatumye iyi kipe isoza shampiyona iri ku mwanya wa 17.
Kuri ubu Ange Postecoglou yahise ashyirwaho nk’umutoza mushya w’ikipe ya Nottingham Forest, nyuma y’aho Nuno Espirito Santo yirukaniwe mu ijoro ryabanjirije iri tangazo ndetse umukino wa mbere azatoza Nottingham uzaba ari umukino iyi kipe izasuramo Arsenal kuwa gatandatu tariki ya 13 Nzeri saa 13:30 CET, mbere y’uko batangira urugendo rwabo mu mikino ya Europa League aho bazabanza guhura n’ikipe ya Real Betis.